Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa Kane yasabye guhura imbonankubone na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, abinyujije mu ibaruwa idasanzwe yamugeneye, anavuga ko yiteguye no gushyiraho “gahenge k’intambara ku buryo bwuzuye”.
Mu gusubiza, Kremlin yatangaje ko Zelensky ashobora guhura na Putin i Moscou “igihe icyo ari cyo cyose”.
Zelensky yavuze ati: “Ukraine irasaba ko iyi ntambara yarangira binyuze mu biganiro by’imbona nkubone hagati yanjye nawe. Ndagusaba guhura.”
Yongeyeho ko hakwiye gushyirwaho itariki izwi y’iyo nama, kandi ko Ukraine yiteguye guhagarika imirwano burundu mu gihe ibiganiro bizaba biri kuba.
Iyi baruwa Zelensky yayitangaje nyuma y’umunsi umwe drones za Ukraine zigabye ibitero i Saint Petersburg, umujyi Putin avukamo, uri kwakira inama mpuzamahanga y’ubukungu.
Zelensky amaze igihe asaba guhura na Putin, avuga ko ibiganiro by’imbona nkubone ari byo byonyine byatanga umuti ku kibazo cy’ubutaka.
Ibiganiro bimaze amezi biyobowe na Amerika ntibyigeze bigera ku masezerano afatika.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko byaba “byiza cyane” iyo aba bayobozi bombi bahuye, ariko ashimangira ko buri ruhande rugomba kugira ibyo rwemera kurekura.
U Burusiya, bwatangiye intambara mu 2022, busaba Ukraine kuva mu karere ka Donbas nk’igisabwa mbere yo gutangira ibiganiro by’amahoro, nubwo igice kinini cyaho kikigenzurwa n’ingabo za Ukraine.
Putin yavuze kenshi ko Zelensky atagifite uburenganzira busesuye bwo kuyobora Ukraine, kuko manda ye yarangiye mu 2024. Ariko muri Ukraine ntihashobora kuba amatora mu gihe igihugu kiri mu ntambara.
Zelensky yavuze ko yiteguye gutegura amatora cyangwa referendum ku masezerano y’amahoro, igihe gusa hazaba hariho gahenge k’intambara.
Putin na we yavuze ko ashobora guhura na Zelensky gusa mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano yamaze kumvikanwaho, yanga guhura mbere yaho.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko Zelensky ashobora kujya i Moscou igihe cyose.
Ku bijyanye n’intambara, Zelensky yavuze ko niba Putin adafashe icyemezo cyo kuyihagarika, Ukraine izakomeza kurwana kugira ngo ibungabunge ubuzima bwayo.
Putin we yavuze ko ingabo z’u Burusiya zikomeje gutera imbere ku mirongo yose y’urugamba, anongeraho ko igihugu cye cyiteguye kugera ku masezerano y’amahoro.
Nubwo bimeze bityo, amakuru agaragaza ko umuvuduko w’ingabo z’u Burusiya wagabanutse kuva mu mpera za 2025, ndetse Ukraine ikaba imaze kugaruza uduce twinshi mu mezi ya vuba.
Putin yanemeye ko u Burusiya bugomba kongera imbaraga mu kwirinda ibitero byo mu kirere, nyuma y’uko drones za Ukraine zigabye ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare n’ingufu i Saint Petersburg.
Yagize ati: “Dufite uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, ariko tugomba kubwongerera imbaraga, kandi tuzabikora.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *