
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasabye ibihugu by’inshuti guha igihugu cye inkunga ya miliyari 40 z’Amadolari yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga iri mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Yatanze iki cyifuzo ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu bihugu bigize ihuriro G7, bahuriye i Kananaskis muri Canada mu nama yiga ku bibazo bitandukanye biri ku Isi, by’umwihariko intambara ziri kuba hirya no hino.
Ingingo zaganiriweho ni izemejwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri G7 muri Werurwe 2025 ubwo bahuriraga mu mujyi wa Charlevoix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo gukomeza gushyigikira Ukraine mu gihe ihanganye n’u Burusiya.
Zelensky yagize ati “Ni ngombwa kubona miliyoni 40 z’Amadolari y’inkunga Ukraine yifuza mu ngengo y’imari ku mwaka kugira ngo iki gihugu gishobore guhatana, gikomeze urugendo.”
Nyuma yaho, Zelensky yatangaje ko abayobozi bo muri G7 bafashe umwanzuro wo kugurisha imitungo y’u Burusiya yafatiriwe, amafaranga azavamo agahabwa Ukraine, kandi ngo ibigo bifasha u Burusiya kwenyegeza iyi ntambara bizafatirwa ibihano.
Yagize ati “Ni ingenzi ko abafatanyabikorwa batiteguye gusa gufasha igisirikare cyacu ubu ngubu, ahubwo baniteguye kwifatanya kongera kubaka Ukraine nyuma y’iyi ntambara.”
Inama ya Zelensky n’abayobozi bo muri G7 yabaye Perezida Donald Trump wa Amerika yatashye, kuko yasubiye i Washington igitaraganya kubera impamvu itaramenyekana.
Zelensky yagaragarije bagenzi be ko Trump adashyira igitutu cyinshi ku Burusiya, asaba G7 kumuganiriza kugira ngo ashore imari mu nganda za Ukraine zikora intwaro, anafatire u Burusiya ibindi bihano.
Abayobozi bo muri G7 bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro Trump yatangije muri Gashyantare 2025, bigamije kugarura amahoro muri Ukraine. Ni ibiganiro bihuza intumwa za Amerika n’impande zihanganye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *