skol
fortebet

Zelensky yasabye Trump gusura Ukraine mbere yo kugirana amasezerano n’u Burusiya

Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Donald Trump kubanza gusura Ukraine mbere yo kugira amasezerano asinyana n’u Burusiya agamije guhagarika intambara.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Amerika CBS mu kiganiro cyayo kizwi cyane nka ‘60 Minutes’.

Zelensky yasabye Trump kuzafata umwanya agasura Ukraine akareba uko abasivile bajujubijwe n’intambara.

Ati “Mbere y’uko ugira umwanzuro ufata, ibiganiro ibyo aribyo byose uzabanze uze gusura abaturage, ingabo, ibitaro, insengero, abana bakomeretse n’abapfuye.”

Iki kiganiro yagiranye na CBS cyabaye mbere y’igitero u Burusiya bwagabye mu Mujyi wa Sumy muri Ukraine, gihitana abantu 34 barimo abana babiri na ho abandi 117 barakomereka.

Trump yavuze ko iki gitero ari agahomamunwa na ho Friedrich Merz uzaba Chancelier w’u Budage ashinja u Burusiya gukora ibyaha by’intambara kubera.

Ntacyo u Burusiya bwatangaje kuri iki gitero, nubwo bivugwa ko ingabo zabwo ziri hafi y’umupaka ziteguye intambara.

BBC yanditse ko hagitegerejwe kureba niba Trump azubahiriza ubusabe bwa Zelensky cyangwa azakomeza gahunda ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa