skol
fortebet

Zelensky yashinje u Bushinwa guha intwaro u Burusiya

Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Bushinwa buri gufasha u Burusiya, bukabuha intwaro, izindi bukazikorera ku butaka bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Zelenskyy yabivuze ku wa Kane w’iki Cyumweru ko inzego z’ubutasi za Ukraine zifite ayo makuru, ati “Twiteguye kubivugaho mu buryo burambuye”, ndetse ko yiteguye gushyira hanze inyandiko zigaragaza iby’iyo mikoranire.

Yakomeje ati “Twakiriye amakuru y’uko u Bushinwa buri guha intwaro u Burusiya… tuzi kandi ko abayobozi b’u Bushinwa bari mu biganiro byo gukorera intwaro ku butaka bw’u Burusiya…tubona imikoranire y’ibi bihugu byombi muri iyo ngeri kandi tugomba kwemera ko iri kuba.”

Kuva Zelenskyy yavuga aya magambo ntacyo u Bushinwa buratangaza, gusa hashize igihe bwamagana imvugo z’uko bufasha u Burusiya mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa