skol
fortebet

Zelensky yashinje u Bushinwa guha intwaro u Burusiya

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 18, Apr 2025

Zelensky yashinje u Bushinwa guha intwaro u Burusiya

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Bushinwa buri gufasha u Burusiya, bukabuha intwaro, izindi bukazikorera ku butaka bw’iki gihugu.

Zelenskyy yabivuze ku wa Kane w’iki Cyumweru ko inzego z’ubutasi za Ukraine zifite ayo makuru, ati “Twiteguye kubivugaho mu buryo burambuye”, ndetse ko yiteguye gushyira hanze inyandiko zigaragaza iby’iyo mikoranire.

Yakomeje ati “Twakiriye amakuru y’uko u Bushinwa buri guha intwaro u Burusiya… tuzi kandi ko abayobozi b’u Bushinwa bari mu biganiro byo gukorera intwaro ku butaka bw’u Burusiya…tubona imikoranire y’ibi bihugu byombi muri iyo ngeri kandi tugomba kwemera ko iri kuba.”

Kuva Zelenskyy yavuga aya magambo ntacyo u Bushinwa buratangaza, gusa hashize igihe bwamagana imvugo z’uko bufasha u Burusiya mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa