skol

Zelensky yatangaje ko Ukraine igiye kuganira na Amerika hamwe n’u Burusiya

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibiganiro by’impande eshatu bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine bigiye kuba, bikazahuza Ukraine, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibiganiro bizabera muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates), bikaba byemejwe nyuma y’uko Zelensky ahuye na Perezida Donald Trump i Davos.

Mu gihe ibikorwa bya dipolomasi byabonekaga ko byihutishijwe, Trump yavuze ko inama yagiranye na Zelensky yabaye nziza, mu gihe intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, yo yerekeje i Moscow kuganira na Vladimir Putin w’Uburusiya.

Witkoff, wari uri kumwe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner, ubwo yerekeza i Moscow, yavuze ko yizeye ko amasezerano ashobora kugerwaho.

Mbere yo kuva i Davos yerekeza mu Burusiya yagize ati: "Ndumva twasigaye ku kibazo kimwe gusa, kandi twaganiriye ku buryo butandukanye bwo kugikemura. Ibyo bivuze ko gishobora gukemuka."

Intumwa ya Trump ntiyatanze ibisobanuro ku ngingo imwe yavuze ko isigaye itumvikanwaho, ariko Zelensky nyuma yaje gusobanura ko ikibazo kitarakemuka ari imiterere y’ahazaza h’akarere k’iburasirazuba bwa Ukraine.

Yasobanuye neza ko ibiganiro biteganyijwe kubera muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu bizahuza Uburusiya, Amerika na Ukraine, yongeraho ko "Abarusiya na bo bagomba kuba biteguye kumvikana, si Ukraine yonyine."

Ubwo Zelensky yaganiraga n’abanyamakuru muri World Economic Forum, yagize ati: "Byose ni ikibazo cy’ubutaka. Iki ni cyo kibazo kitarakemuka." yongeyeho ko ibiganiro by’impande eshatu bishobora guha impande zombi "amahitamo atandukanye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa