Zelensky yemeye gufasha abafatanyabikorwa bo mu Burasirazuba bwo Hagati guhangana n’ibitero bya ’drone’
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine irimo gutegura gahunda yo kohereza inzobere mu Kigobe cy’Abarabu kugira ngo zifashe ibihugu by’abafatanyabikorwa mu kurinda ibihugu ibitero by’indege zitajyamo abapilote (drones) na misile bya Iran.
Yavuze ko ejo yavuganye na bagenzi be bo muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Qatar, ndetse ko uyu munsi yavuganye n’abo muri Jordan na Bahrain.
Nyuma yo kuganira n’abaminisitiri n’abakuru b’ingabo ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, yabasabye gushakisha uburyo bwo gufasha inshuti – bitabangamiye ubwirinzi bwa Ukraine.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida Zelensky yagize ati: "Ukraine ishobora gufasha kurinda ubuzima no kugarura umutekano..."
Yongeyeho ati: "Igisirikare cyacu gifite ubushobozi bukenewe. Inzobere za Ukraine zizakorera aho bibera, kandi amatsinda yamaze gutangira guhuza ibi. Twiteguye gufasha kurinda ubuzima bw’abantu, kurinda abasivile, no gushyigikira ibikorwa nyabyo byo kugarura umutekano... mu karere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *