skol
fortebet

Zelenskyy arashinjwa kubeshyera Putin

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Zelenskyy arashinjwa kubeshyera Putin

Sponsored Ad

skol

U Burusiya bwatangaje ko Ukraine itigeze ibwoherereza ubutumire bwo kugirira ibiganiro mu Bufaransa ahabereye inama ya G7 ihuza ibihugu birindwi bikize ku Isi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yabwiye abanyamakuru ko yagerageje gusaba kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu gihe cy’inama ya G7 yabereye i Evian-les-Bains, avuga ko u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari byabyemeye, ariko u Burusiya bukomeza kugaragaza ko budashaka ibiganiro.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko nta butumwa nk’ubwo bwigeze bugera mu Burusiya.

Yavuze hakiri icyifuzo cy’u Burusiya cy’uko Perezida Zelenskyy yajya i Moscow mu biganiro bikwiye kandi bifite gahunda hagamijwe kurangiza intambara, ariko ko Zelensky yabiteye utwatsi akavuga ko atakandagirayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov na we yanenze amagambo ya Zelenskyy, amushinja kubeshya no gukinisha amarangamutima y’abantu.

Zelenskyy yavuze ko ibitero bya drones bikorwa ku butaka bw’u Burusiya, hifashishijwe inkunga y’ibihugu by’i Burayi, biri guhindura intambara bigashyigikira Ukraine. Bivugwa ko Ukraine ikeneye miliyari 20$ yo gukomeza ibyo bitero byibasira ibikorwaremezo by’ingufu mu Burusiya.

U Burusiya buvuga ko mu gihe Ukraine yakura ingabo zayo zose mu Donbass hahita yashyirwaho agahenge mu ntambara ariko Ukraine ikavuga ko itabikozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa