skol

Zelenskyy ashaka kwinjira mu ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ashaka ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byamuha amafaranga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo abifashe guhangana n’ibitero bya drones z’ubwiyahuzi za Iran.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 15 Werurwe 2026, Zelenskyy yasobanuye ko Ukraine yamaze kohereza mu Burasirazuba bwo Hagati amatsinda atatu kugira ngo agaragarize ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar na Arabie Saoudite uko byakumira izi drones zo mu bwoko bwa Shahed.

Zelenskyy yasobanuye ko nubwo Ukraine ishaka gufasha ibi bihugu guhangana n’ibitero bya Shahed, ishingiye ku bunararibonye ifite, ibyo bitavuze ko yaba ifite uruhare mu ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bihanganyemo na Iran.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko yifuza ko Ukraine yagirana n’ibi bihugu amasezerano y’igihe kirekire yo gukumira ibitero bya drones za Iran, ariko na yo ikishyurwa ikoranabuhanga yakwifashisha mu guhangana n’u Burusiya ndetse n’amafaranga.

Yagize ati “Kuri twebwe uyu munsi, ikoranabuhanga n’amafaranga ni ingenzi.”

Leta ya Ukraine ivuga ko ingabo zayo zihanura Shahed u Burusiya bwahawe na Iran umunsi ku wundi, zifashishije izindi drones zihendutse cyane n’ikoranabuhanga riziyobya.

Kubera ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bigorwa no guhanura drones za Shahed bitewe n’umuvuduko zigenderaho no kuba radars zigorwa no kuzitahura, byifuje ko Ukraine yabifasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa