skol
Kigali

Abafaransa baratora Perezida usimbura Francois Hollande

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2017

Ku isaha ya Saa mbili ku masaha yo mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017, Abafaransa bazindukiye mu matora y’ icyiro cya kabiri.

Emmanuel Macron na Madamu Marine Le Pen, umwe muribo araba Perezida w’ u Bufaransa.

Ayo matora arimo kubera kuri site z’ itora 66 546 yatangiye saa mibili za mugitondo ku masaha yo mu Rwanda arasozwa saa 17: 00 kuri site zo mu biturage naho site zo mu mujyi ikomeye zo arasasozwa saa 18:00.

Bwana Macron avuga ko yibasiwe n’ibitero by’ubusambo bwiba amabanga ku mbuga za interineti ku wa Gatanu igihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiraga.

Kugeza ubu we na Le Pen ntibemerewe n’amabwiriza agenga amatora kugira icyo batangaza mu ruhame.

Ariko perezida utegeka igihugu, Francois Hollande, yavuze ko ibi bitero bitazagenda gusa nta ngamba zifashwe zo kubisubiza.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Biragoye ko RDC yatekana bisesuye igifite impunzi hanze zimaze imyaka...

Imyaka isaga 20 irashize DRC iri mu ntambara z’urudaca ziterwa n’imitwe...
26 May 2022 0

Finlande yatangaje ko itacyakiriye intwaro za Kirimbuzi za NATO ku butaka...

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Finlande, Sanna Marin, yatangarije...
19 May 2022 0

Bobi Wine vs Lt Gen Muhoozi: Batangiye guterana amagambo kuri...

Abanya Uganda benshi ndetse n’abakurikirana politiki y’iki gihugu ubu bari...
19 May 2022 0

Ku nshuro ya mbere y’urubanza :Umusirikare w’Uburusiya yemeye ibyaha...

Umusirikare w’Uburusiya w’imyaka 21 yemeye ko yishe umusivile udafite...
19 May 2022 0

Ibyo wamenya kuri Elisabeth Borne ubaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri...

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagennye Elisabeth Borne wahoze ari...
17 May 2022 2

Ironda ruhu muri Afurika y’Epfo:Umuzungu yafashwe yihagarika mu byombo...

Umunyeshure w’umuzungu muri Afrika y’Epfo yabaye ahagaritse ku ishuri muri...
17 May 2022 0