skol

Abahiritse ubutegetsi muri Niger beretse Amerika ko nta nama yayo bakeneye

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Ministri wungirije w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika, Victoria Nuland, ejo yagiriye urugendo muri Nijeri kuganira na bamwe mu basirikare bahiritse ubutegetsi mu kwezi gushize.

Gusa ntacyo yashoboye kugeraho. Mu magambo ye ibiganiro bagiranye yavuze ko “bigoranye”.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru kuri telefoni, ministri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Victoria Nuland, yari i Niamey abonana na Moussa Salaou Barmou, wishyizeho kuba ministri w’ingabo zahiritse ubutegetsi muri Nijeri.

Yari kumwe n’abandi basirikare batatu bo ku rwego rwa koloneli bamufasha muri ibyo biganiro.

Victoria Nuland avuga ko Leta zunze ubume z’Amerika yabagaragarije inzira bakwiriye kunyuramo ngo basubizeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ariko ntibabikozwa. Yavuze ko Amerika yaberetse ibyo bashobora gutakaza, nk’imfashanyo mu by’ubukungu no mu bindi baramutse badashubije ibintu uko byari bimeze mu gihugu.

Nuland yatangaje ko habaye kubwizanya ukuri cyane ndetse hamwe na hamwe bikagorana kuko Amerika ishaka uko ikibazo cyarangira binyuze mu kumvikana nyamara abahiritse ubutegetsi batsimbaraye ku buryo bifuza ko byagenda n’ubwo bihabanye n’itegeko nshinga rya Nijeri.

Yaganiriye na Barmou n’abo bari kumwe igihe cy’amasaha abiri ndetse na nyuma bakomeza kugirana ibindi biganiro ku ruhande, ariko ibyo yasabaga byo kubonana n’umukuru w’abahiritse ubutegetsi, Abdourahamane Tiani, na Perezida Mohamed Bazoum babwambuye, ntibabimwemerera.

Ibitekerezo

  • Ibyo bakeneye,babikeneye muri Amerika. Muri Afrika bararwana n’iki? Gusa ngo urugiye cyera ruhinyuza intwari,Amerika na yo imaze gusuzugurika. Rubanda rwamaze kubona ububi n’uburyarya bwabo. Ibyo bakoze ahandi hose ku isi sw hari ibanga ririmo ubu? Muri Afrika havutse abana b’abahungu bafite umurongo uhamye. Bivuze ngo n’ibyabo byose bihari babijyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa