skol
fortebet

Abakandida 39 ni bo bahatanira kuyobora Somaliya

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Somaliya gikunze kurangwa mo imvururu zikabije kigiye kwinjira mu matora atomoye y’umukuru w’igihugu, ateganijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Igihugu cya Somaliya gikunze kurangwa mo imvururu zikabije kigiye kwinjira mu matora atomoye y’umukuru w’igihugu, ateganijwe mu mpera z’iki cyumweru.

N’intebe ihanganishije benshi muri iki gihugu , kuko abo bimaze kumenyekana ko agera kkuri 39 bazajya mu rugamba rwo guhatanira kuba Perezida wa Somaliya.

Aya matora aje mu gihe hari hashize umwaka ategerejwe kubera amakimbirane ashingiye kuri Politiki ,aho baba barwanira ubutegetsi hagati ya perezida Mohamed Abdullahi Mohamed, uzwi cyane kw’izina rya Farmajo, na minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble.

Abadepite n’Abasenateri nibo bazahitamo uzayobora Somaliya.

Mu bakandida 39 , harimo babiri bigeze kuba abaperezida ba Somaliya. Abo ni Hassan Sheikh Mohamud na Sharif Sheikh Ahmed. Harimo kandi uwigeze kuba minisitiri w’intebe, Hassan Ali Khaire.

Biteganijwe ko Umukandida azatsinda agomba kuba yujuje ibintu bibiri, birimo kugira 2/3 by’amajwi y’inteko itora yose, n’ukuvuga amajwi 184.

Kuri iyu ncuro ibihu 30 bifitanye umubano na Somaliya birangajwe imbere n’Afurika yunze ubumwe basabye ko amatora yaba mu mutuzo no mubwubahane , byafasha iki gihugu gihora mu ntambara gutera intambwe yo kwiyubaka nk’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa