Barahiye kutazasubira mu rusengero kubera amahano basanze akorerwamo
Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023
Abakristo bo mu itorero Church of Uganda barahiriye kutazongera kujya gusengera mu rusengero rwaryo ruherereye mu gace ka Bugonya ho mu karere ka Kayunga, nyuma yo gusanga hari umugabo n’umugore barusambaniragamo.
Aba bakristo ku wa Gatatu babwiye Daily Monitor ko batazigera basubira muri ruriya rusengero, kugeza igihe ubuyobozi bwa ririya torero buzategurira amasengesho yihariye "kurweza igikorwa cya gishitani cyabereye mu nzu y’Imana ku wa Kabiri saa mbili z’ijoro."
Umuyobozi w’agace ka Bugonya, George William Kanda, yasobanuye ko abafashwe basambanira muri ruriya rusengero ari umugabo w’imyaka 23 y’amavuko usanzwe ari umugatolika ndetse n’umugore w’Umiyisilamukazi.
William Kanda yavuze ko aba bombi "binjiye muri ruriya rusengero banyuze mu iditishya bijyanye no kuba umuryango warwo wari ufunze."
Yakomeje asobanura ko nyamugabo asanzwe afite umugore n’abana babiri, mu gihe umugore basambaniraga mu rusengero asanzwe abana na nyina nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barashakanye.
Kanda yavuze ko ubwo Umukuru wa ruriya rusengero yafunguraga umuryango yasabaguye gitumo bambaye ubusa, mbere yo guha induru umunwa bikarangira abaturage bahuruye.
Abasambanaga ngo bahise batabwa muri yombi bashyikirizwa ubuyobozi bambaye ubusa, gusa nyuma buza kubarekura ariko bubakurikiranaho icyaha cyo "gucana inyuma."
Kugeza kuri uyu wa Kane umugabo yari yamaze gutoroka nyuma yo kurekurwa, gusa Kanda yavuze ko "igihe cyose azagarukira azakurikiranwa kubera ko icyaha ntabwo gisaza."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *