skol
fortebet

Abanyagatolika bizihije isabukuru y’imyaka 12 Francis amaze ari Papa bamusabira ngo akire

Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyagatolika barimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 Papa Francis amaze atowe nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi bamusabira ngo akire.

Sponsored Ad

Francis, watowe ku itariki ya 13 Werurwe (3) mu mwaka wa 2013, amaze hafi ukwezi arwariye mu bitaro bya Gemelli by’i Roma.

Arimo kuvurwa uburwayi bw’umusonga wo mu bihaha byombi n’ubundi bwandu, ndetse yagize ibibazo byinshi byo guhumeka, byongera uguhangayika ku kuba ashobora kubirokoka.

Amakuru mashya yatanzwe na Vatikani yavuze ko ubuzima bwa Papa Francis, w’imyaka 88, buri hamwe nyuma yo kunyuzwa mu cyuma ku gice cyo mu gatuza, kwemeje ko "hari ukoroha" kw’uburwayi bwe kwabayeho mu minsi ya vuba aha ishize.

Ariko ayo makuru yavuze ko uburwayi bwe bukiri urusobe ndetse ko acyeneye ubundi buvuzi bwo mu bitaro. Ntibisobanutse igihe azemererwa kuva mu bitaro.

Itangazo ryatangajwe n’urubuga rw’amakuru rwa Vatikani, Vatican News, rigira riti: "Uburwayi bwa Nyirubutungane bwakomeje kuguma hamwe mu rwego rw’ishusho rusange y’urusobe y’ubuvuzi."

Ryagize riti: "Kunyuzwa mu cyuma mu gatuza kwakozwe [ku wa kabiri] kwemeje mu buryo bw’ibipimo by’imirasire y’icyuma koroherwa kwagaragaye mu minsi yabanje."

Papa ntaraboneka mu ruhame kuva yajyanwa mu bitaro mu kwezi gushize ndetse nta mafoto ye yatangajwe kuva icyo gihe.

Ariko mbere muri uku kwezi, ijwi rye arimo kuvuga mu rurimi rwe kavukire rw’Icyespanyole ryavugijwe mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero rwo mu mujyi wa Vatikani.

Ijwi rye, ubwo yashimiraga abakristu ku bw’amasengesho y’ishapule ya rozari bavuze bamusabira ngo akire, ryumvikanyemo kugira umwuka mucyeya wo guhumeka ndetse rifite n’intege nkeya.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Papa yitabiriye imyitozo yo mu buryo bwa roho y’amasengesho no gufata akanya ko kwiherera agatekereza (’méditation’), yabereye i Vatikani mu buryo bwa videwo, ariko we ntiyagaragajwe.

Bitandukanye n’umugenzo wari usanzweho, Vatikani ikomeje kugenda itanga amakuru ya buri munsi ku burwayi bwa Papa Francis ari we ubisabye.

Akomeje kuvurwa ahabwa umwuka wo guhumeka wa oxygen bidasabye ko acengezwamo umuheha w’umwuka, bigakorwa binyuze ku miheha ishyirwa mu myenge y’izuru ku manywa, naho nijoro bigakorwa hifashishijwe uburyo bw’agapfukamunwa.

Uburwayi bwe bwahinduye injyana y’uburyo abanyagatolika barimo kwizihiza iyi sabukuru ye.

Karidinali Michael Czerny, umutegetsi wo hejuru w’i Vatikani uri hafi ya Papa, yavuze ko uyu mwanya ari "impamvu yo gushimira".

Karidinali Czerny yagize ati: "Uyu mwaka, uburwayi bwe butuma dushimira Imana mu buryo bw’umwihariko,... twongera amasengesho yacu kugira ngo akire byuzuye."

Francis, ubundi izina rye ry’amavuko ni Jorge Mario Bergoglio, ni we Papa wa mbere ukomoka ku mugabane w’Amerika.

Mu gihugu avukamo cy’Argentina, kiliziya zaho zirasoma misa zo gushimira mu kwizihiza isabukuru ye. Izo misa ziraba zirimo n’amasengesho yo kumusabira ngo akire.

Padiri Claudio, wari wasuye urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero rw’i Roma avuye muri Angola, yagize ati: "Ibihe Nyirubutungane arimo, aho arwaye cyane, mu by’ukuri biraduhangayikishije cyane."

Yongeyeho ati: "Turimo gusenga kugira ngo Nyirubutungane asubire mu buzima bwuzuye."

Arianna, umunyeshuri wo mu mujyi wa Piacenza mu Butaliyani, yavuze ko yishimye cyane kuko Papa arimo kugenda amererwa neza.

Yagize ati: "Narimbabaye cyane ubwo numvaga ko arwaye, kuko ni umuntu w’ingenzi cyane kuri buri wese. Narimuhangayikiye cyane."

Papa, uzwiho gukora kugeza ananiwe cyane, bishobora kumufata igihe kirekire kugira ngo akire.

Hari uguhwihwisa gukomeje kubaho ko ashobora guhitamo gukurikiza urugero rw’uwo yasimbuye Benedict XVI akegura ku bupapa.

Ariko inshuti ze n’abanditsi b’ibitabo ku buzima bwe bashimangiye ko nta gahunda afite yo kwegura.

Uyu mwaka wa 2025 ni umwaka mutagatifu muri Kiliziya Gatolika, umwaka wa Yubile ubaho buri uko imyaka 25 ishize, ndetse abakristu miliyoni 32 bitezwe gukora urugendo nyobokamana bakajya i Roma.

Papa Francis anateganya gukora urugendo nibura rumwe rwo mu mahanga akajya muri Turukiya kwizihiza isabukuru y’imyaka 1,700 ishize habaye inama ikomeye ya gikristu y’abasenyeri yabereye mu mujyi wa Nicaea, izwi nka ’Concile de Nicée’ cyangwa ’Council of Nicaea’.

Nubwo afite intege nkeya, yakomeje umurimo we ari mu bitaro.

Ku rubuga rw’amakuru rwa Vatikani, umwanditsi w’umunyagatolika w’Umutaliyani, Andrea Tornielli, yanditse ati: "Isabukuru nziza, Papa Francis."

Yagize ati: "Turarebana urukundo n’icyizere mu madirishya y’igorofa ya 10 ry’Ibitaro bya Gemelli."

Yashimiye Papa Francis ku bwa "rya jwi rye rigifite intege nkeya ryitabiriye Rosari mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero mu minsi ya vuba aha ishize - ijwi ry’intege nkeya rikomeje gusabira amahoro aho gusabira intambara, gusabira ibiganiro aho gusabira ikandamiza, gusabira kugira impuhwe aho gusabira kutagira icyo umuntu yitaho."

Yagize ati: "Turacyacyeneye ijwi ryawe cyane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa