skol
fortebet

Abanyeshuri batawe muri yombi bazira imyigaragambyo ishyigikiye Palestine

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri ba kaminuza ya Columbia iri muri Leta ya New York muri Amerika batawe muri yombi bazira imyigaragambyo yamagana intambara ya Isiraheli muri Palestine.

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make bigaragambya, polisi ya New York yaje guhosha, abanyeshuri barenga 60 barafatwa, bamwe barakomereka barimo n’abashinzwe umutekano.

Iyo myigaragambyo yabaye ejo ku Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, abo banyeshuri bibasiye ibikorwa bya Isiraheli ndetse basaba ko ishuri ryahagarika ishoramari mu bigo bifitanye isano na Isiraheli.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko bamwe muri bo banasabaga ko umunyeshuri wa Palestine wafashwe akajyanwa muri gereza arekurwa.

Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abigaragambya binjira mu isomero rya kaminuza bambaye ibitambaro n’udupfukamunwa bamagana itegeko rishya ryashyizweho na Perezida Donald Trump.

Umuyobozi wa kaminuza ya Columbia, Claire Shipman, yavuze ko yahamagaye polisi ngo ibatabare kandi abigaragambyaga benshi atari abanyeshuri kandi ibikorwa bihagarika amasomo bitemewe.

Umuyobozi w’umujyi wa New York, Eric Adams yavuze ko batazihanganira urugomo rwakorwa mu buryo bwose muri uwo mujyi.

Kaminuza ya Columbia yabaye intandaro y’imyigaragambyo i New York ikomeje gushyigikira Palestine.

Perezida Donald Trump, yanenze iyo myigaragambyo asaba ko abanyeshuri b’Abanyapalestine bashyikirizwa inzego z’ubuyobozi bakirukanwa mu gihugu niba ari abanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa