skol
fortebet

Abapfiriye mu ndege yaguye muri Victoria basezeweho

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage ba Bukoba muri Tanzania bari kumwe na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa basezeye kandi baha icyubahiro abantu 19 bapfiriye mu ndege yaguye mu kiyaga Victoria.
Precision Air ivuga ko abantu 24 barokotse iyi mpanuka y’indege yariho yururuka ngo igwe ku kibuga cy’indege cya Bukoba mu majyaruguru ashyira uburengazuba bwa Tanzania.
Komiseri mukuru w’intara ya Kagera, Albert Chalamila, yavuze ko imibiri y’abapfuye ishyirwa kuri stade y’umupira w’amaguru ya Bukoba ahabera amasengesho (...)

Sponsored Ad

Abaturage ba Bukoba muri Tanzania bari kumwe na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa basezeye kandi baha icyubahiro abantu 19 bapfiriye mu ndege yaguye mu kiyaga Victoria.

Precision Air ivuga ko abantu 24 barokotse iyi mpanuka y’indege yariho yururuka ngo igwe ku kibuga cy’indege cya Bukoba mu majyaruguru ashyira uburengazuba bwa Tanzania.

Komiseri mukuru w’intara ya Kagera, Albert Chalamila, yavuze ko imibiri y’abapfuye ishyirwa kuri stade y’umupira w’amaguru ya Bukoba ahabera amasengesho n’ibikorwa byo gusezera abapfuye.

Ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu batari bacye, nk’uko ibiro by’umuvugizi wa leta ya Tanzania bibivuga.

Iyo ndege yahagurutse i Dar es Salaam ku cyumweru ihagarara i Mwanza mbere yo gukomeza igana i Bukoba ariko ikagwa mu kiyaga Victoria ahagana saa 8:30 z’igitondo irimo gusatira ikibuga cy’indege.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi ndege iri hafi kurohama yose mu kiyaga.

Amashusho yerekana kandi abantu ba hano Bukoba bari ku mwaro bagerageza gukurura iyi ndege bakoresheje imigozi.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana neza.

Precision Air niyo kompanyi nini yigenga ikorera muri Tanzania.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa