skol
fortebet

"Abarundi bose bararya bagahaga kandi imifuka iruzuye"-Perezida Ndayishimiye yivuze imyato

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, Perezida Ndayishimiye yashinje abaturage b’Abarundi kuba indashima kuko ngo“bashaka kugira byose icyarimwe”.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Perezida w’Uburundi Évariste Ndayashimiye yatangaje ko Abarundi badashima,aca ku ruhande ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli,avuga ko ari "ikibazo rusange",nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

Umukuru w’igihugu yavuze Ikirundi gusa mu butumwa bwatambutse kuri radiyo na televiziyo y’igihugu cy’Uburundi (RTNB) kandi bwatanzwe n’ibindi tangazamakuru byaho.

Muri iri jambo ryamaze iminota igera kuri 27, Évariste Ndayishimiye yagarutse ku masezerano yahaye abaturage yiyamamaza aho yemeje ko yayasohoje.

Ati: "Ikinshimisha uyu munsi ni uko no mu kwivovota abantu bavuga ngo: tubuze iki gicuruzwa ariko ntibavuge ngo: nta mafaranga dufite yo kukigura kandi icyo gicuruzwa bavuga ntabwo ari icy’iwacu,n’igitumizwa mu mahanga. "

Yakomeje ati: “Uyu munsi, buri murundi arashaka kugira ibintu byose icyarimwe. Niyo mpamvu ubifatiye hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima. ”

Nk’uko umukuru w’igihugu cy’Uburundi abitangaza, ngo Abarundi bubaka amazu meza, bambaye imyenda myiza kandi bararya bagahaga.

Perezida Neva yanenze Abarundi, ati: "Abafite amafaranga menshi mu mufuka, bifuza kubaho nk’ibikomangoma bakoresheje imodoka zisaba lisansi, bashaka kunywa byeri zo mu nganda no kurya ibiryo bitumizwa mu mahanga kugira ngo berekane ko basirimutse kandi ko bateye imbere".

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko nyuma y’imyaka ine ari ku butegetsi ubu urebye urwego ubuhinzi n’ubworozi bigezeho “ubona ko umunwa wose ufite icyo ufungura” kandi ko“umufuka wose wuzuye”.

Ndayishimiye yavuze ko “uyu munsi usgeze igihugu cyose kirangwamo amahoro n’umutekano” ibituma Abarundi “bakomeza ibikorwa by’iterambere”, ibyo kandi ngo bimutera “intege n’icyizere ko imigambi twiyemeje igihe twatangiraga kuyobora igihugu tuzayigeraho”.

Mu ijambo rye, Evariste Ndayishimiye ntiyavuze mu buryo butomoye imigambi igihugu gifite yo gushakira igisubizo ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi, keretse kuvuga ko bagomba kongera umusaruro w’amafaranga mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nibyo turumva imyigaragambyo hirya no hino, ikinshimisha kurusha ni uko dusangiye umubabaro, icyo cyiza dushaka njyewe nkibuze nagishaka. Igihambaye ni uko twese ntawashinja undi ko ari we utubujije kukigeraho.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubuzima bw’Abarundi bumeze neza cyane,Ati:

"Tunejejwe n’uko turebye Abarundi ku maso, tubona ko bafite ubuzima, ubu Abarundi batari bake barimo kubaka utuzu twiza, bambaye utwenda twiza, barafungura uko babyifuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa