skol
Kigali

Abatalibani bishimiye intsinzi batwara amasanduku ariho amabendera y’Ubushinwa,Ubufaransa n’Amerika

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021

Ku munsi w’ejo nibwo indege ya nyuma itwaye abasirikare ba US bari muri Afghanistan yahagurutse ku kibuga cy’indege I Kabul bituma Abatalibani bishima barasa mu kirere abandi batwara amasanduku ya baringa ariho amabendera y’ibihugu by’ibihangange.


Aba batalibani bakoreye ikiriyo ibi bihugu nko kwerekana ko begukanye intsinzi nyuma yo guhirikwa ku butegetsi muri za 90.

Gusubira ku butegetsi kw’Abatalibani nyuma y’imyaka 20 bari mu ntambara kwatumye bamwe mu baturage b’iki gihugu bagira ubwoba batangira guhunga.

Abatalibani bari bikoreye amasanduku ariho amabendera ya US,Ubushinwa na Amerika ndetse n’irya NATO,bazenguruka umujyi Khost bafite n’amabendera yabo.

Amafoto yagaragaje Abatalibani bifotoje bari mu ndege zatawe ndetse bazengurutse imijyi itandukanye babyina intsinzi.

Perezida Biden yohereje ingabo hafi 6000 gufata ikibuga cy’indege kugira ngo zihagararire ibikorwa byo guhungisha Abanyamerika n’abandi banyamahanga, hamwe n’abanya Afghanistan bakoranye n’ingabo mpuzamahanga.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bisutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kabul bashaka kurira indege zarimo zihungisha abantu.

Mu ijambo ry’ejo ku wa kabiri, Perezida Biden yashimiye ingabo kuri iki gikorwa cyo guhungisha abantu benshi mu gihe gito, ahita yemera ko azakomeza gahunda yo gucyura Abanyamerika bakiri muri Afghanistan bifuza kuvayo- bose hamwe bakaba basaga 200.

Umukuru w’igihugu cya Amerika yashyigikiye yivuye inyuma icyemezo cye cyo gucyura ingabo.

Biden yagize ati: "Ntabwo nari gukomeza intambara itarangira. Intambara muri Afghanistan ubu irarangiye".

Avuga ko Amerika itari ikeneye ingabo muri kiriya gihugu kugira ngo yirwanirire.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwirabura wa mbere wakuriye ububanyi n’amahanga bwa US yapfuye

General Colin Powell, umwirabura wa mbere wabaye ushinzwe ububanyi...
18 October 2021 0

Perezida Kim Jong-un yarahiye kubaka igisirikare cyo kwivuna imigambi yose...

Perezida wa Korea ya Ruguru yarahiye ko azubaka "igisirikare kidatsindwa"...
12 October 2021 0

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#49: Ubuzima bwa Gen Bosco NTAGANDA uzwi nk’umwicanyi...

Mu kiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#49 kigaruka ku buzima bw’Indwanyi,Gen...
12 October 2021 0

Perezida wa Taiwan yavuze ko biteguye guhangana n’Ubushinwa

Perezida Tsai Ing-wen avuga ko Taiwan itazagamburuzwa n’igitutu iri kotswa...
10 October 2021 0

Inteko ya EU yamaganye yasabye ko Rusesabagina ahita arekurwa

Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kuwa kane yamaganye urubanza...
8 October 2021 0

Guinea: Perezida w’inzibacyuho yashyizeho Minisitiri w’intebe...

Col Mamady Doumbouya ukuriye agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi...
7 October 2021 0