skol
fortebet

Abategetsi bo muri G20 bemeje amasezerano ku musoro ku bigo binini yanditse amateka

Yanditswe: Sunday 31, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu bihugu 20 bifite ubukungu bukomeye ku isi bemeje amasezerano yo ku rwego rw’isi azatuma inyungu z’ibigo binini by’ubucuruzi byakwa umusoro nibura wa 15%.

Sponsored Ad

Ibi bikurikiye impungenge ko za kompanyi nini ku isi zirimo kwerekeza inyungu zazo mu bindi bihugu birimo imisoro yo ku kigero cyo hasi.

Ayo masezerano yemejwe n’abategetsi bose bitabiriye inama ya G20 i Roma mu Butaliyani.

Ihindagurika ry’ikirere hamwe na Covid na zo ni izindi ngingo ziri kuri gahunda y’iyi nama, ya mbere aba bategetsi bahuriyemo umuntu ku wundi kuva iki cyorezo cyatangira.

Ariko iri tsinda rya G20 - rigizwe n’ibihugu 19 hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) - ririmo kuburamo abategetsi babiri, Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, bo bahisemo kwitabira iyi nama mu buryo bw’iyakure bwa videwo.

Aya masezerano ku musoro, yavuye ku gitekerezo cy’Amerika, yitezwe kwemezwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, kandi atangire gukurikizwa bitarenze mu mwaka wa 2023.

Minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko aya masezerano, yanditse amateka, ari "igihe cy’ingenzi" ku bukungu bw’isi kandi ko "azasoza ihatana ririmo kwangiza ku gutanga imisoro kw’ibigo binini".

Yanditse kuri Twitter ko ibigo by’ubucuruzi by’Amerika n’abakozi babyo bazungukira muri ayo masezerano nubwo za kompanyi nini cyane zo muri Amerika zizasabwa kuriha imisoro kurushaho.

Inama ya G20 ibaye mbere y’inama ku ihindagurika ry’ikirere ya COP26 itangira ku wa mbere i Glasgow. Ibibera muri iyi ya G20 bishobora guha umurongo ngenderwaho iya COP26, hakaba hakiri ukutumvikana kw’ibihugu ku byo byiyemeje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi ni we ku wa gatandatu wafunguye ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri ya G20, atanga ubutumwa bwo gushyira hamwe, abwira abategetsi bagenzi be ko "kuba nyamwigendaho ntibiri mu mahitamo. Tugomba gukora uko dushoboye kose tukarenga ibidutandukanya".

Hakomeje kwiyongera kuburira gukomeye kw’inzobere kuri ejo hazaza h’isi niba nta gikozwe cyihutirwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya ’carbon’.

Aganira na BBC, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ari yo "nkeke ya mbere ikomereye cyane inyoko-muntu", avuga ko riteje "ibyago byuko iterambere urebye ryasubira inyuma".

Ariko Bwana Johnson yemeye ko yaba iyi nama ya G20, yaba n’inama ya COP26, nta n’imwe muri zo yahagarika ubushyuhe bw’isi, ariko ko hafashwe ingamba za nyazo, zishobora "kugabanya ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’umubumbe".

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, imbanzirizamushinga y’itangazo risoza iyi nama ikubiyemo gusezeranya kw’ibihugu bya G20 ko bigiye gukora kuburyo bwo kugabanya kwiyongera kw’ubushyuhe kukaba ku kigero kitarenze dogere 1.5C, ivuga ko "bizasaba ko habaho ibikorwa bihamye kandi bitanga umusaruro by’ibihugu byose".

Iyo mbanzirizamushinga inavuga ko hacyenewe ko "ibihugu bikize bikusanya buri mwaka miliyari 100 z’amadolari y’Amerika avuye mu nzego za leta n’iz’abikorera kugeza mu 2025 mu gucyemura ibicyenewe n’ibihugu bicyennye" kugira ngo bishobore kurwanya ihindagurika ry’ikirere - isezerano ibihugu bikize byananiwe kubahiriza kuva mu mwaka wa 2009, ubwo byabisezeranyaga bwa mbere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa