Abaturage mu Burundi basabwe gutera inkunga amatora ya 2025
Yanditswe: Saturday 05, Oct 2024
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano mu Burundi yasabye Abarundi gutera inkunga y’amafaranga amatora rusange ateganyijwe muri Gicurasi 2025.
Minisitiri Martin Niteretse kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024 yatangaje ko gutanga iyi nkunga izajya inyuzwa kuri konte ebyiri zo muri Banki Nkuru y’Igihugu bitazaba agahato.
Yagize ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano iributsa ko inkunga y’amatora itangwa nta gahato kandi bivuye ku mutima n’ubushake bw’uyitanga.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko igikorwa cyo gutangira gukusanya inkunga cyaturutse ku busabe bw’Abarundi, bifuje gufasha Leta y’u Burundi mu myiteguro y’aya matora.
Ubusanzwe u Burundi bwakoreshaga inkunga z’amahanga mu myiteguro y’amatora n’amatora nyirizina, gusa bitewe n’umwuka mubi watutumbye muri politiki y’iki gihugu mu 2015, zarahagaritswe.
Mu matora yabaye mu 2020, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gushaka aya mafaranga binyuze mu kugabanya imishahara y’abakozi no kuyakusanya ku rugo ku rundi. Yasobanuraga ko buri muturage afite inshingano yo gushyigikira igikorwa cya demokarasi.
Habura imyaka itatu ngo amatora ya 2020 abe, Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yatanze inkunga ya miliyoni enye z’amafaranga y’Amarundi, asobanura ko ari igikorwa cyo gukunda igihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *