skol

Abayobozi b’u Rwanda na UK bakomeje kunonosora neza amasezerano yo kohereza abimukira

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Abayobozi bo mu Bwongereza bari ku gitutu cyo kugabanya ibirarane by’ama dosiye mu gihe leta ikomeje umugambi wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Umukozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bw’Ubwongereza yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko abategetsi bari mu mujyi wa Kigali ’’gusoza’’ ibiganiro nyuma y’aho urukiko rukuru rw’Ubwongereza rwemeje ko umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranye n’amategeko.

Urukiko rwavuze ko hari ibyago ko abasaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bashobora gusubizwa mu gihugu bahunze,ibyo nabyo bikaba byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’ay’ Ubwongereza yerekeye uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu irimo gushaka amasezerano Rishi Sunak avuga ko azaba igisubizo ku gushidikanya k’urukiko rw’ikirenga ku kuba u Rwanda ari igihugu cyo kwizera [cyo koherezamo abari bagiye gushaka ubuhungiro mu Bwongereza].

Leta ivuga ko uwo mugambi waca intege abantu bambuka mu bwato buto ikiyaga cya Manche (English Channel). Ariko kuva ku wa 13 Ugushyingo,abantu 27.284 bamaze kwambuka mu Bwongereza muri uyu mwaka wa 2023.

Hari ibibazo byo kumenya umubare w’amafaranga Ubwongereza bumaze kwishyura u Rwanda,nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko babwiriwe ko bizafata amezi mbere y’uko bamenya niba arenga miliyoni 140 z’ama pound [£, amafaraga y’Ubwongereza arenga miliyari 150 mu mafaranga y’u Rwanda] nk’uko byari byatangajwe bwa mbere.

Sir Matthew yabaye nk’uvuga ko n’ayandi ashobora gutangwa, ariko ntiyavuga niba hari ayandi amaze gutangwa kuva icyo gihe, ahubwo avuga ko abaminisitiri bafashe imyanzuro yo kudatangaza ayo makuru kugeza mu mpeshi itaha.

Umukuru w’umutwe w’abadepite, umugore wo mu ishyaka rya Labour, Dame Diana Johnson, yavuze ko ibi ’’bisobanuro bituma bigorana cyane guzusuma uwo mugambi wa Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu, no kumenya amafaranga arimo arawutangwaho uko angana, mu gihe tubona iyo mibare mu mpera z’umwaka.’’

Minisiteri y’umutekano mu gihugu mu bwongereza yemeye ko itazi irengero ry’abasaba ubuhungiro ubu ama dosiye yabo yahagaritswe kwigwa.

Ubwongereza bwemeje ko butazi irengero ry’abantu 17.316 basaba ubuhungiro mu gihe mu 2021, ama dosiye 2.141 yanzwe cyangwa arasokorwa, n’ubwo agera ku 20.403 yanzwe cyangwa agasokorwa mu 2004.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa