Abimukira bagombaga kuzanwa kwi kubitiro mu Rwanda Bahagamye u Bwongereza-Raporo
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023
Raporo nshya ku myitwarire y’abimukira 11 ba mbere bagombaga kuvanwa mu Bwongereza baza mu Rwanda igaragaza ko bagoye bikomeye inzego zibashinzwe muri iki gihugu kiri ku mugabane w’u Burayi.
Hashingiwe ku masezerano guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022, aba bimukira bagombaga kuza i Kigali muri Kamena k’uwo mwaka, gusa indege yiteguraga kubazana yahagaritswe n’icyemezo cy’urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko muri Gicurasi 2022, abimukira 128 bacumbikiwe by’agateganyo mu kigo cya Heathrow bamenyeshejwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere ko bari hafi kuzanwa mu Rwanda.
Muri 11 bagombaga kuzanwa bwa mbere muri iyi ndege yari ku kibuga cya Boscombe Down tariki ya 15 Kamena 2022, babiri muri bo bacungirwaga hafi kubera ko hari impungenge z’uko bakwiyahura. Raporo ya Independent Monitoring Board isobanura ko umwe muri bo yazirikishijwe umukandara wabigenewe kugira ngo adacika.
Muri aba bimukira kandi, hari batatu bari banze kujya muri iyi ndege, biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga. Muri bo ngo harimo uwashakaga ubufasha bwihariye bw’abaganga, ariko ntiyabuhawe ku gihe.
Ku kibuga cya Boscombe Down, hari umugabo w’umwimukira watangiye gusenga kuko ngo yabonaga nta kabuza indege igiye kumutwara, kimwe na babiri bageze mu ndege, batangira kuvuza induru, bakubita imitwe n’ibihimba byabo ku ntebe, biba ngombwa ko bazirikishwa umukandara wabigenewe.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira iremeza ko u Rwanda atari igihugu cyiza kuri bo, ariko guverinoma y’u Bwongereza, ishingiye kuri raporo zitandukanye zakozwe n’imiryango irimo UNHCR, ikemeza ko umutekano waho ari wose.
Kugeza magingo aya, ikibazo cy’aba bimukira kiracyari mu rwego rw’ubutabera. Guverinoma y’u Bwongereza yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu rw’ikirenga. Ni nyuma y’aho ibujijwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *