skol
Kigali
Fortebet

Afghanistan: Aba Taliban barasaba kugeza ijambo ku nteko rusange ya UN i New York

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2021

Aba Taliban basabye kugeza ijambo ku bategetsi b’isi mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri iki cyumweru iteraniye i New York muri Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uyu mutwe yatanze ubwo busabe mu ibaruwa yo ku wa mbere. Akanama ka ONU kazafata umwanzuro kuri ubu busabe.

Aba Taliban banagennye umuvugizi wabo i Doha muri Qatar, witwa Suhail Shaheen, nk’ambasaderi wabo muri ONU.

Uyu mutwe, wafashe ubutegetsi mu kwezi gushize, wavuze ko ambasaderi muri ONU wa leta bahiritse atagihagarariye Afghanistan.

Ubusabe bwabo bwo kwitabira impaka zo ku rwego rwo hejuru zo muri ONU burimo kwigwaho n’akanama kagenzura ukuzuza ibisabwa, kagizwe n’ibihugu icyenda birimo Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa ONU.

Ariko bishoboka ko abagize ako kanama batazaterana mbere yuko iyi nama ya ONU irangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Kugeza icyo gihe, nkuko bikubiye mu matageko ya ONU, Ghulam Isaczai azakomeza kuba ambasaderi wa Afghanistan muri ONU.

Yitezweho kugeza ijambo ku nteko rusange ya ONU ku munsi wa nyuma wayo ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda. Ariko aba Taliban bavuze ko iyo ambasade "itagihagarariye Afghanistan".

Banavuze ko ibihugu byinshi bitacyemera uwahoze ari Perezida Ashraf Ghani nk’umutegetsi wa Afghanistan.

Bwana Ghani yavuye muri Afghanistan mu buryo bw’ikubagahu ubwo intagondwa z’aba Taliban zakatazaga zerekeza mu murwa mukuru Kabul, ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani. Kuva icyo gihe yahawe ubuhungiro muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Raila Odinga yiyemeje gufata hasi no hejuru ibyavuye mu matora...

Raila Odinga wari uhanganye na William Ruto mu matora ya Perezida muri...
16 August 2022 0

Perezida Museveni‏ yashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

Perezida wa Uganda, Yoweli K Museveni yashimiye William Ruto watorewe...
16 August 2022 0

Ubushinwa buragirwa inama yo kutarakazwa n’itsinda ry’America muri...

Ku nshuro ya kabiri America yohereje irindi tsinda ry’abagize inteko mu...
16 August 2022 0

America yashyigikiye amatora ya Kenya, ivuga ko gutangaza uwatsinze ari...

Ambasade y’Amerika muri Kenya yashimye Abanya-Kenya ku kuntu batoye mu...
16 August 2022 0

William Ruto yahishuye ikiganiro yagiranye na Raila Odinga mu...

Perezida mushya wa Kenya,William Ruto,yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa...
15 August 2022 0

William Ruto yavuze amagambo akomeye nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa...

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe...
15 August 2022 0