skol
fortebet

Afghanistan: US iri kotswa igitutu ku gihe ntarengwa cyo guhungisha abavayo

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amerika irimo kotswa igitutu ngo itume habaho kongera igihe cyo guhungisha abantu bava muri Afghanistan igenzurwa n’aba Taliban, mu gihe igihe ntarengwa cyo kuhakura ingabo cyegereje.

Sponsored Ad

Bijyanye n’amasezerano yagiranye n’aba Taliban, Amerika igomba kuhava bitarenze ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa munani.

Ariko Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byazamuye ijwi bivuga ko bishoboka kongeraho ikindi gihe, mbere y’inama ibihuza kuri uyu wa kabiri.

Byitezwe ko Perezida w’Amerika Joe Biden afata umwanzuro mu masaha 24 ari imbere niba yongera icyo gihe cyo kuhakura ingabo, nkuko umutegetsi yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ariko aba Taliban babwiye BBC ko kongera icyo gihe uko ari ko kose byaba ari ukurenga ku masezerano bagiranye n’Amerika, baburira ko hari ingaruka zabaho mu gihe ingabo z’Amerika zaba zihagumye.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze guhungishwa bakuwe mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, ariko abandi bashaka guhunga baracyuzuye mu kibuga cy’indege cyo muri uwo mujyi cyangwa hafi yacyo, kikaba kirinzwe n’ingabo z’Amerika n’iz’ibihugu by’inshuti zayo.

Abantu benshi barimo guhunga, by’umwihariko abakoreye ingabo z’amahanga, babayeho mu bwoba bwuko bakwihimurwaho n’aba Taliban.

Ubwo bari ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bagenderaga ku bwoko bw’amategeko atyaye yiyitirira Islam.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye abanyamakuru muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ati: "Duhangayikishijwe n’igihe ntarengwa cyashyizweho n’Amerika cy’itariki ya 31 y’ukwezi kwa munani".

"Igihe cy’inyongera kiracyenewe ngo hasozwe ibikorwa bikomeje".

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas yavuze ko yaganiriye n’inshuti zo mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika wa OTAN/NATO, ndetse n’aba Taliban, ku gutuma ikibuga cy’indege cy’i Kabul gikomeza gufungurwa na nyuma y’igihe ntarengwa.

Inama ya G7

Kuri uyu wa kabiri, byitezwe ko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson asaba Amerika kongera icyo gihe ntarengwa, mu nama yo ku ikoranabuhanga ry’iyakure ihuza abategetsi bo mu itsinda ry’ibihugu birindwi bikize ku isi rya G7.

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Ben Wallace yavuze ko Bwana Johnson "agiye kugerageza kuzamura ingingo yo kureba niba Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zizongera" igihe ntarengwa cyo gukura ingabo muri Afghanistan.

Ubwongereza bwavuze ko kuba ingabo izo ari zo zose z’amahanga zaguma ku kibuga cy’indege cy’i Kabul, bidashobora gukomeza ingabo z’Amerika zidahari.

Abajyanama mu bya gisirikare babwiye ibiro bya perezida w’Amerika bya White House ko icyemezo kigomba gufatwa kuri uyu wa kabiri kugira ngo ingabo, n’ibikoresho byazo n’intwaro, zibe zashobora kuhava ku gihe ntarengwa, nkuko bitangazwa na CNN.

Umutegetsi wo mu gisirikare yabwiye CNN ko niba Bwana Biden yemeje kuhakura ingabo mbere y’igihe ntarengwa, habaho iminsi "micye yindi" yo guhungisha abantu, mbere yuko kugabanya ingabo bitangira, bishoboka ko byabaho mu mpera y’iki cyumweru.

Kuri ubu, i Kabul hari abasirikare 5,800 b’Amerika.

Nkuko White House ibitangaza, abantu hafi 10,900 ku wa mbere bahungishijwe bakurwa i Kabul, hagati ya saa tanu n’igice z’amanywa (11h30) na saa tanu n’igice z’ijoro (23h30) zo ku isaha yo muri Afghanistan.

Amerika yahungishije, inafasha guhungisha, abantu bagera hafi ku 48,000 kuva hatangira guhungisha abantu n’indege ku bwinshi ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa munani, nkuko White House ibivuga.

Amafoto yo ku kibuga cy’indege cya Dulles cy’i Washington, yerekana Abanya-Afghanistan bagera muri Amerika.

Aba Taliba bagerageje kugaragaza isura yo gutanga ihumure ku Banya-Afghanistan bahisemo kuguma mu gihugu, babasaba gufasha mu kongera kubaka igihugu.

Umuvugizi w’aba Taliban Suhail Shaheen yabwiye BBC ko abantu bafite inzandiko z’inzira (passports) bazakomeza kwemererwa kuva mu gihugu mu ndege z’ubucuruzi nyuma y’igihe ntarengwa cyo kuhava kw’ingabo z’amahanga.

Yagize ati: "Turashaka ko baguma mu gihugu ariko niba bashaka kugenda, bashobora kugenda".

Guhungisha abantu mu ndege byatangiye ubwo aba Taliban bageraga i Kabul nyuma yo kwigarurira ibice hafi ya byose bya Afghanistan mu kanya nk’ako guhumbya, Amerika imaze gufata icyemezo cyo kuhakura ingabo.

Agace kamwe konyine mu gihugu gasa nk’akatarigarurirwa n’aba Taliban ni akarere ka Panjshir kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kabul. Ni indiri y’abatavuga rumwe n’aba Taliban bavuga ko bafite abantu babarirwa mu bihumbi biteguye gukomeza imirwano.

Aba Taliban bari bahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’iz’Amerika, nyuma y’ibitero muri Amerika by’umutwe wa al-Qaeda byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001. Hakurikiyeho intambara yamaze imyaka 20.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa