Afurika y’Epfo: Umudepite yahamijwe ibyaha brimo gukoresha imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Umuyobozi n’Umudepite washinze ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF) muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, yahamijwe ibyaha bitanu birimo kurasisha imbunda mu ruhame, gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Ibi byaha byose bikubiye mu Itegeko rigenga ikoreshwa ry’imbunda muri Afurika y’Epfo (Firearms Control Act), aho ubihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka nibura 15.
Urukiko rwa East London rwafashe iki cyemezo nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho agaragaza Malema arasa amasasu 14 cyangwa 15 ku rubyiniro imbere y’abashyigikiye EFF bagera ku 20,000, nk’uko bitangazwa na SowetanLive.
Mu kwiregura kwe, Malema yavuze ko imbunda yakoresheje atari iye, kandi ko yayifashishije mu rwego rwo gususurutsa imbaga. Ariko yanagaragaje ko adatewe ubwoba n’icyemezo cy’urukiko, avuga ko gufungwa cyangwa gupfa ku bw’impinduramatwara ari ishema.
Ati: “Ntidukwiye gutinya gufungwa cyangwa gupfa ku bw’impinduramatwara. Icyo bashaka gukora cyose, bakwiye kumenya ko tutazigera dusubira inyuma.”
Malema yahise atangaza ko azajuririra iki cyemezo kugeza n’aho byaba ngombwa akijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo.
Umucamanza Twanet Olivier yavuze ko urubanza rwe rusubitswe kugeza muri Mutarama 2026, kugira ngo hategurwe dosiye izakubiyemo ibihano.
Ku ruhande rwe, Ian Cameron, wo mu ishyaka Democratic Alliance (ishyaka rya kabiri rinini muri Afurika y’Epfo), yavuze ko yakiriye neza iki cyemezo, yongeraho ko ikibazo gikomeye atari imyitwarire ya Malema gusa, ahubwo ari umuco w’akavuyo, urugomo n’ibyaha by’ishyaka rya EFF. Ati: “Umuntu utinyuka kurasa amasasu mu nama ya politiki agaragaza neza urugomo EFF ishobora guteza muri Afurika y’Epfo.”
Impuguke mu by’amategeko, Ulrich Roux, yavuze ko Malema ashobora gufungwa, keretse agaragaje impamvu zidasanzwe zituma adahanishwa igihano fatizo.
Amategeko yo muri Afurika y’Epfo ateganya ko umuntu uhanishijwe igifungo kirenze amezi 12 adafite amahitamo yo gutanga ihazabu, atemerewe gukomeza kuba umudepite, keretse iyo inzira yo kujurira itararangira.
Julius Malema yahamijwe ibyaha bitanu birimo gukoresha imbunda mu buryo bunyuranyije n’itegeko

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *