Afurika y’Epfo yatangaje leta nshya y’ihuriro bwa mbere mu mateka
Yanditswe: Monday 01, Jul 2024

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje leta nshya y’ihuriro, nyuma yuko ishyaka rye rya ANC (African National Congress) ritakaje ubwiganze mu nteko ishingamategeko mu matora yabaye muri Gicurasi (5) uyu mwaka.
Yavuze ko "leta y’ubumwe bw’igihugu... ntiyigeze ibaho mbere mu mateka ya demokarasi yacu".
ANC izagira imyanya 20 muri 32 igize iyo leta, mu gihe ishyaka rya DA (Democratic Alliance) – ryari ryo shyaka rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi – rizagira imyaka itandatu. Indi myanya itandatu yasangiwe n’amashyaka mato.
Ukugabanuka kw’abashyigikiye ANC mu matora kwagaragaje kubihirwa kw’abaturage ku kwitwara nabi kwayo mu guha abaturage serivisi z’ibanze no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ubukene na ruswa.
Ubwo yayoborwaga na Nelson Mandela, ANC yashoboye kugera ku ntego yayo yo gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa ’apartheid’ muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1994, ndetse kugeza ubu yategekaga igihugu yonyine.
Muri leta (guverinoma) nshya, ANC izakomeza kugira minisiteri zikomeye nka minisiteri y’ingabo, minisiteri y’imari na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Minisiteri ziyobowe na DA zirimo nka minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na minisiteri y’ibikorwa-remezo. Umukuru w’iri shyaka John Steenhuisen azayobora minisiteri y’ubuhinzi.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku cyumweru, Ramaphosa yagize ati: "Leta nshya izibanda ku iterambere ry’ubukungu ryihuse, ridaheza kandi rirambye no gushyiraho sosiyete ibereye kurushaho."
ANC yakiriye neza iyi leta, ivuga ko ari "intambwe y’ingenzi itewe, ndetse igaragaza ubudaheranwa bwa demokarasi yacu".
Hagati aho, ishyaka rya DA ryavuze ko ritewe ishema no "guhagurukira gukora inshingano neza no gufata umwanya wacu, ku nshuro ya mbere, mu cyicaro cya guverinoma y’igihugu".
DA yanasezeranyije "imiyoborere myiza, kutihanganira na busa ruswa n’igenamigambi ry’ibishoboka mu ngiro".
Nubwo habayeho amasezerano ya leta y’ihuriro, ANC na DA baracyafite ibyo batabona kimwe muri politike.
Wenda ibibazo bikomeye cyane kandi biteje impaka cyane ni ukuba DA itemera gahunda ya ANC y’ubuvuzi mu gihugu (ubwisungane mu kwivuza) na gahunda yayo yo kongerera abirabura ubushobozi mu bukungu.
Mu matora yo muri Gicurasi, ANC yabonye amajwi 40%, mu gihe DA yabaye iya kabiri n’amajwi 22%.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *