skol

Afurika y’Epfo yatangiye gufunga abigaragambiriza ubutegetsi

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Byibura abantu bakabakaba 87 nibo igipolisi cya Africa y’Epfo kimaze gutangaza ko cyateye muri yombi kubera kuyobora imyigaragambyo mu migi imwe n’imwe muri icyo gihugu.

Byibura abantu bakabakaba 87 nibo igipolisi cya Africa y’Epfo kimaze gutangaza ko cyateye muri yombi kubera kuyobora imyigaragambyo mu migi imwe n’imwe muri icyo gihugu.

Minisiteri wa Police , Bheki Cele yatangaje ko abafashwe bose bafite aho bahuriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambya mu ntara ya Gauteng.

Yagize ati“abnshi bafashwe bagerageza gutswika amapine no gufunga imihanda bagamije kubuza urujya n’uruza , ndetse no kubangamira abajya mu kazi kabo ka buri munsi. Mbese bisa naho nta mahoro ahari.

Mr Cele yavuze ko abasaga 24,000 bateshejwe n’igipolisi mu mimigi itandukanye muri Afurika y’epfo. Gusa ngo bari gukorana n’igisirikare mu buryo bwo gusigasira umutuzo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo bibumbiye mu mashyaka ya Economic Freedom Fighters (EFF) nibo bahamagarira abanya Afurika y’epfo kwigaragambya no gufunga ibintu byose mu gihugu ngo ijwi ryabo ryumvikane.

EFF kandi yasabye President Cyril Ramaphosa kwegura byihuse no gushyira akadomo ku butegetsi bw’igitugu mu gihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa