skol
fortebet

Alexis Sinduhije yemeye ko Red Tabara ikomoka ku ishyaka MSD yashinze

Yanditswe: Monday 10, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, ubarizwa mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, Alexis Sinduhije, yemeye ko ishyaka MSD yashinze ari ryo riri inyuma y’umutwe wa Red-Tabara mu gihe yari amaze iminsi atabyemera cyangwa ngo abihakane, ndetse ashimangira ko biteguye kuzagira u Burundi igihugu cy’icyitegererezo nibamara gukura Ndayishimiye ku butegetsi.

Sponsored Ad

Ibi Alexis Sinduhije ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, MSD, yabitangarije mu nama aherutse kugirana n’Abarundi bo ku mugabane w’u Burayi yabereye muri Sweden ku itariki ya 1 Werurwe 2025, aho yijeje abarundi ko naho barushye kandi azahindura u Burundi kugeza aho amahanga azajya aza kwihera ijisho.

Ku bijyanye n’umutwe wa Red Tabara, Alexis Sinduhije yavuze ko umutwe wa Red Tabara ugizwe n’amoko yose kandi bafite intego imwe yo kubohora u Burundi. Aha arongera akabita intwari kandi akemeza ko Red Tabara yakomotse ku ishyaka MSD nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.

Iki kibazo yakunze kukibazwa mu biganiro byinshi haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi abazwa niba ari we uyobora umutwe wa Red Tabara ariko akabihakana nubwo yemeraga ko yemera impamvu barwanira. Kuri ubu ariko aremera ko abazi neza kandi anabashyigikiye.

Abarundi ngo bashatse kumenya icyatumye Red Tabara itungwa urutoki mu bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bo muri Congo ariko Alexis Sinduhije yemeza ko nta munsi n’umwe Red Tabara yibasira umu sivil, agashimangira ko ababishinja Red Tabara ari ugushaka kuyisiga icyasha.

Sinduhije kandi yagarutse ku bibazo Abarundi barimo, inzara , ibira rya lisansi, izamuka ry’ibiciro, n’ibindi, ariko abizeza ko bitebe bitebuke bazabivamo kuko ibihe Abarundi barimo gucamo n’ibindi bihugu byo mu karere byabinyuzemo.

Yatanze urugero rwa Uganda, aho mu 1978 kugeza mu 1986 baciye mu bihe biteye ubwoba ariko ubu kikaba ari igihugu kihagazeho, ndetse atanga n’urugero rw’u Rwanda rwaciye mu bihe bigoye kugeza ubwo haba na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu kikaba ari igihugu cy’intangarugero mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa