Algeria yahamagaje ambasaderi wayo mu Bufaransa nyuma yo gushyigikira Maroc
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

Nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gushimangira ko bushyigikiye gahunda ya Maroc kuri Sahara y’Uburengerazuba, Algeria yahisemo guhita ihamagaza ambasaderi wayo i Paris.
Iki gihugu kiranenga u Bufaransa kuba bwarateye intambwe itigeze ibaho mu gushyigikira Maroc butitaye ku muhate wa Loni wo gushaka igisubizo kirambye.
Ubu Paris igomba kwirengera uruhare rwayo mu buryo bwose nk’uko bitangazwa na dipolomasi ya Algeria.
Algeria yagaragaje uburakari bwayo nyuma y’uko u Bufaransa bushyigikiye gahunda ya Maroc yo kwigenga kwa Sahara y’Iburengerazuba ariko ikaguma mu butaka bwa Maroc, bivugwa ko ari yo nzira yonyine yo gukemura amakimbirane n’abaharanira ubwigenge bo muri Polisario, imaze imyaka hafi 50.
Ni yo mpamvu, yahisemo kuvana, bidatinze, ambasaderi wayo mu Bufaransa.
Umunyamakuru wa RFI muri Algeria, Fayçal Métaoui avuga ko urugendo rumaze igihe kirekire rutegurwa rwa Perezida wa Algeria mu Bufaransa rushobora guhagarikwa.
Iki kimenyetso cy’Abafaransa, cyamaganwe kuva mu cyumweru gishize na Algiers, gishyigikira kwigenga kw’Abanyasahara, nicyo cyatumye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Algeria ikura ambasaderi wabo i Paris, byihuse.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Algeria ivuga ko ubu inshingano zo guhagararira igihugu mu Bufaransa ziri mu biganza bya chargé d’affaires wa Ambasade.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *