Aljeriya niyo itahiwe mu rugendo rw’Ubufaransa mu kuzahura ubucuti n’Afurika
Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron,kuri uyu wa kane yatangaje icyo yise “ibihe bishyashya” ku mubano w’igihugu cye cy’Ubufaransa na Aljeriya.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron,kuri uyu wa kane yatangaje icyo yise “ibihe bishyashya” ku mubano w’igihugu cye cy’Ubufaransa na Aljeriya.
Ibi Emmanuel Macron yabivuze ku munsi wa mbere w’urugendo rwe rw’imisi itatu arimo muri Aljeriya, rugamije kunagura ubucuti n’icyo gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afrika, cyahoze mu bukoloni bw’Ubufaransa.
Ibiro bya Perezida Macron byavuze ko urugendo rwe ari ugushimangira umushinga wo kongera kubaka no guteza imbere umubano wabo ukunze gukomwa mu nkokora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’Ubufaransa yatangaje ko ibyo bihugu bibiri bigiye gushyiraho itsinda ry’abahanga bazaba bashinzwe kwiga neza ibyabaye mu myaka 130 Aljeriya yamaze mu bukoloni bw’Ubufaransa.
Icyuka kibi hagati y’Ubufaransa na Aljeriya cyatewe n’amagambo yavuzwe na Perezida Macron mu mwaka ushize, aho yibazaga nimba Aljeriya cyari igihugu imbere y’umwaduko w’Abafaransa. Perezida Macron yashinje kandi Aljeriya gukoresha amagambo abiba urwango ku Bufaransa.
Iyo mvugo yatumye Perezida wa Aljeriya, Abdelmadjid Tebboune, akura ambasaderi w’igihugu cye mu Bufaransa, yongera abuza indege z’igisirikare cy’Ubufaransa guca mu kirere cyayo.
Rubaye urugendo rwa kabiri uwo mutegetsi w’Ubufaransa akoze muri Aljeriya kuva yashyika ku butegetsi mu 2017.
VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *