skol
fortebet

Amahanga akomeje gusibanira Kwiyegereza Abafashe Ubutegetsi muri Siriya

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abadiplomate bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turukiya, ibihugu by’Uburayi n’iby’Abarabu bahuriye muri Yorodani kuri uyu wa gatandatu mu biganiro kuri Siriya.

Sponsored Ad

Ni mu gihe ibihugu byo mu karere iherereye mo n’ibyamahanga birimo guharanira kuzagira ijambo mu butegetsi bushya bw’uzasimbura Bashar al Assad.

Ubutegetsi bwa Perezida Biden w’Amerika ubu ugana ku musozo wa manda ye, bwatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’imitwe y’ingabo zafashe ubutegetsi harimo uwa Hayat Tahrir al-Sham wagabye igitero simusiga cyafashe umurwa mukuru Damasiko ku cyumweru gishize.

Biden yohereje ministeri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, muri iki cyumweru ngo ashakishe uburyo bwo kumvikanisha amahame Amerika yifuza ko yashingirwaho mu gushyiraho ubutegetsi bushya muri iki gihugu – harimo kubaha ba nyamuke.

Hagati aho Turukiya, umuturanyi wa Siriya mu majyaruguru, imaze imyaka ishyigikiye ingabo zarwanyaga ubutegetsi bwariho bwa Bashar al Assad. Ubu itegereje kuzagira uruhare n’ijambo mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.

Ministri w’Intebe wa Turukiya, Hakan Fidan, yavuze ko ambasade y’igihugu cye muri Siriya ifungura imiryango kuri uyu wa gatandatu.

Blinken, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bumwe bw’Uburayi, Kaja Kallas, bahuye n’abaministri bo muri Yorodani, Arabiya Saoudite, Iraki, Libani, Misiri, Emira ziyunze z’Abarabu, Bahrain na Katari.

Bahuriye muri Yorodani ku meza imwe mu nzu yagenewe gucumbikira abashyitsi. Nta wari uhagarariye Siriya wari muri ibyo biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa