skol
Kigali

Amahanga yamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Sudani

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021

Amahanga n’imiryango mpuzamahanga baramagana kudeta yo muri Sudani. Arasaba ibiganiro hagati y’abasirikare n’abasivili.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanditse kuri Twitter ko "yamaganiye kure kudeta yo muri Sudani." Avuga ko ashyigikiye guverinoma y’inzibacyuho.

Yasabye ko umutekano wa minisitiri w’intebe n’abandi bafashwe wubahirizwa, kandi ko barekurwa vuba.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, Moussa Faki Mahamat, avuga ko yababajwe cyane n’ibibera muri Sudani.

Arasaba ko minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, Abdallah Hamdock, n’abandi bategetsi b’abasivili barekurwa, n’ibiganiro hagati y’abasivili n’abasirikare.

Umunyamabanga mukuru wa Ligue Arabe, Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Aboul Gheit, nawe yagaragaje "impungenge zikomeye, asaba impande zose kubahiriza amategeko y’inzibacyuho, ziyemeje mu maso y’isi yose."

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, aragira, ati: "Namaganye kudeta yo muri Sudani. Minisitiri w’intebe Hamdok n’abandi bategetsi bagomba kurekurwa bidatinze. Itegeko shingiro ry’inzibacyuho rigomba kubahirizwa." Yongeyeho ko "Umuryango w’Abibumbye uzahora inyuma y’abaturage ba Sudani."

Intumwa ye yihariye muri Sudani, Volker Perthes, nawe yatangaje ko ahangayikishijwe cyane na kudeta. Avuga ko gufunga abategetsi b’abasivili binyuranyije n’amategeko kandi bidashobora kwihanganirwa. Ati: "Ni inshingano z’inzego z’umutekano gukora byose kugirango umutekano no kumererwa neza byubahirizwe aho bafungiye. Ndahamagarira izo nzego kurekura bidatinze abo bose batawe muri yombi." Nawe arasaba ibiganiro ku buryo bwihutirwa.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, nawe yasohoye itangazo "yamagana yivuye inyuma kudeta yo muri Sudani." Arasaba ko abafunzwe barekurwa vuba. Aragira, ati: "Byaba ari ishyano Sudani isubiye inyuma kandi yaribohoje imyaka y’ingoma y’igitugu. Igihugu gikeneye gushingira imizi demokarasi abaturage badahwema guharanira, nk’uko n’ubu barimo babyerekana mu mihanda."

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo watangaje ko uhangayitse cyane, nk’uko umuyobozi w’urwego rw’ububanyi n’amahanga rwawo, Joseph Borrell, yabyanditse kuri Twitter. Avuga ko kudeta "yatatiye revolisiyo, inzibacyuho, n’inyota abaturage bafitiye amahoro, ubutabera n’iterambere." Nawe arasaba ko abafunze bafungurwa bidatinze.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Khartoum iratangaza kuri Twitter ko "ihangayikishijwe bikomeye cyane n’ibyo abasirikare barimo bakorera guverinoma ya gisivili kandi iramagana ibikorwa bibangamiye inzibacyuho." Irahamagarira abasirikare kureka "guverinoma y’inzibacyuho ya gisivili gukomeza akazi gakomeye kayo ko gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’impinduramatwara."

Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’Ihembe ry’Afrika, Jeffrey Feltman, yanditse kuri Twitter ko "kudeta iteye impungenge zikomeye." Mu minsi ishize kugeza ejo ku cyumweru, Feltman yari i Khartoum mu biganiro n’abayobozi b’igihugu, barimo General al-Burhane na minisitiri w’intebe Hamdok, ku makimbirane ya politiki yugarije Sudani.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Wenbin, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cye "ishaka ko impande zose zikemura amakimbirane zifitanye binyuze mu biganiro"

Iyi kudeta ibaye mu gihe abasirikare bagombaga guha abasivili mu kwezi gutaha ubuyobozi bw’inzego z’inzibacyuho bahuriyemo, harimo n’umwanya w’umukuru w’igihugu. Naho amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

DR Congo: Guverineri wa Kivu y’Epfo yakuweho ashinjwa ’imiyoborere...

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa DR Congo yavanyweho...
3 December 2021 0

Hamenyekanye aho Alpha Condé yajyanywe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi...

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea batangaje ko uwo...
30 November 2021 0

Africa y’Epfo yavuze amagambo akomeye ku byemezo yafatiwe n’ibihugu birimo...

Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ingendo n’ibihugu icyenda byo muri...
29 November 2021 0

Libya: Umuhungu wa Gaddafi yangiwe kuba umukandida ku mwanya wa...

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku...
25 November 2021 0

Sudan: Minisitiri w’Intebe agiye gusubizwa ku butegetsi nyuma y’iminsi...

Minisitiri w’Intebe wa Sudani wari aherutse guhirikwa mu kwezi gushize,...
21 November 2021 0

AU yahakanye amakuru yo kwimura ikicaro cyayo muri Ethiopia kikazanwa mu...

Ikinyamakuru La Libre giheruka kwandika ko intambara iri kubera muri...
8 November 2021 0