skol
fortebet

Amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila yagaragaje ko Perezida Tshisekedi nta bushobozi afite

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro FCC rihuza amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko Félix Tshisekedi uri ku butegetsi nta cyerekezo n’ubushobozi afite.

Sponsored Ad

Mu itangazo FCC yasohoye, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 akomeje gutoteza abatavuga rumwe na we barimo n’abagize iri huriro.

Yagize iti “FCC ishimangira ko kuba abanyamuryango bayo n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari gutotezwa ari intambwe isubira inyuma mu nzira iganisha kuri demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ikimenyetso cy’ubutegetsi burwanya abadahuje ibitekerezo na bwo kandi bwamunzwe no kunyereza umutungo.”

Iri tangazo ryakomeje riti “Mu gihe budafite icyerekezo n’ubumenyi bwatumye budashobora kuzuza ibyemewe n’amategeko abaturage babwitezeho, butekereza ko bushobora bwabitwikira binyuze mu gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.”

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinjwa gufunga abanyapolitiki bagendera ku murongo utandukanye n’uwabwo, no kwica abarimo Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho. Umurambo we wagaragaye mu modoka i Kinshasa muri Nyakanga 2023, bigaragara ko yari yarashwe.

Kabila na we ari mu bo ishyaka UDPS riri ku butegetsi rikomeje kubuza amahwemo, ribinyujije mu bayoboke babyo. Ibi byashimangiwe na Perezida Tshisekedi ubwo yavugaga ko Kabila ari we washinze ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki y’iya gisirikare rihanganye n’ingabo za RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko Kabila yahungiye muri Afurika y’Epfo bitewe n’impungenge z’uko ashobora gufungwa. Gusa abo muri FCC n’ishyaka rye bwite, PPRD, bagaragaje ko atahunze, ahubwo ngo ari kwiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa