skol
fortebet

America yavumbuwe ineka Uburusiya kubwa Ukraine

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare w’Amerika w’ipeti rya Majoro ukora nk’umuganga mu gisirikare n’umugore we w’umuganga w’umusivile, barezwe gucura umugambi wo guha amakuru leta y’Uburusiya.

Sponsored Ad

Umusirikare w’Amerika w’ipeti rya Majoro ukora nk’umuganga mu gisirikare n’umugore we w’umuganga w’umusivile, barezwe gucura umugambi wo guha amakuru leta y’Uburusiya.

Jamie Lee Henry n’umugore we Anna Gabrielian bashinjwa guteganya gutanga amakuru y’ibanga ajyanye n’abarwayi bo mu bitaro bya gisirikare.

Babana nk’abahuje igitsina, cyangwa aba LGBT.

Bombi bivugwa ko babwiye umukozi w’ikigo cy’iperereza imbere muri Amerika (FBI) wari wiyoberanyije ko babitewe no gukunda Uburusiya.

Abahagarariye uwo mugabo n’umugore we nta cyo baravuga kuri iyi dosiye.

N’abategetsi b’Uburusiya nta cyo bari babivugaho.

Ikirego cyumvikanisha ko uwo mugabo n’umugore we bateganyaga gutanga amakuru y’ubuvuzi mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwabo bwo gufasha Abarusiya, ndetse no kugaragaza ikigero cyabo cy’ukuntu bagera ku makuru y’ibanga.

Dr Gabrielian anashinjwa kubwira uwo maneko ko umugabo we ashobora gutanga amakuru y’ukuntu igisirikare cy’Amerika cyubaka ibitaro bya gisirikare iyo ari mu gihe cy’intambara, ndetse no ku mahugurwa yo mu gihe cyashize Amerika yahaye igisirikare cya Ukraine.

Mu gihe ibi baregwa byaba bibahamye, bashobora gufungwa imyaka itanu kubera gucura umugambi mubisha, n’imyaka 10 kuri buri kirego cyo guhishura amakuru y’ubuvuzi.

Maj Henry yabaye umusirikare wa mbere w’Amerika ukiri mu kazi ka gisirikare utangaje ku mugaragaro ko ari umu ’transgender’.

Hari nyuma yuko igisirikare kimuhaye uruhushya rwo guhindura izina rye n’uko afatwa gushingiye ku gitsina (gender) mu mwaka wa 2015, ari na wo mwaka aba bombi bashakanye.

Ibitekerezo

  • Umutwe w’inyandiko nta ho uhuriye na gato n’ibyanditswe. None se guha amakuru leta y’Uburusiya ni ko kuyineka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa