skol
fortebet

Amerika: Hatangiye urubanza ruzafatirwamo umwanzuro ndakuka w’ aho Kigeli V azatabarizwa

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa mbere y’uko rufata umwanzuro ntakuka w’ahazatabarizwa umugogo w’Umwami.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2017 nibwo uru rukiko rwatangiye kumva ubu buhamya. Umunsi wose humviswe ubuhamya bw’ abantu babiri gusa.
Abo muryango w’ umwami Kigeli ntibavugarumwe ku hagomba gutabarizwa umugogo we . Bamwe bavuga ko agomba gutabarizwa mu Rwanda abandi (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa mbere y’uko rufata umwanzuro ntakuka w’ahazatabarizwa umugogo w’Umwami.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2017 nibwo uru rukiko rwatangiye kumva ubu buhamya. Umunsi wose humviswe ubuhamya bw’ abantu babiri gusa.

Abo muryango w’ umwami Kigeli ntibavugarumwe ku hagomba gutabarizwa umugogo we . Bamwe bavuga ko agomba gutabarizwa mu Rwanda abandi bakavuga ko agomba gutabarizwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aho yatangiye. Ibi ni nabyo byatumye hitabazwa inkiko ngo zibakiranure kuko bari bananiwe kumvikana.

Umunyamakuru w’ ijwi ry’ Amerika wakurikiyanye uru rubanza yavuze ko ari urubanza rwaranzwe n’ impaka no kutumvikana ku mpande zombi.

Uruhande rumwe rwabwiye urukiko ko kuba umwami Kigeli yaratangiye mu mahanga kandi agatanga adatanze icyifuzo cyo gutabarizwa mu Rwanda bivuze ko agomba gutabarizwa muri Amerika.

Urundi ruhande rwabwiye urukiko ko kuba umwami yarabaye muri Amerika akanga gufata ubwenegihugu bwaho ari uko yashakaga gutaha mu Rwanda, rubishingiraho rusaba ko umugogo we watabarizwa mu Rwanda aho yaba ari kumwe n’ abavandimwe be.

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yatanze tariki ya 16 Ukwakira 2016 atangira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu buhungiro.

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’ impande zombi urukiko nirwo ruzategeka niba umwami Kigeli v azatabarizwa mu Rwanda cyangwa niba azatabarizwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Leta y’ u Rwanda yemeye gutanga inkunga yose umuryango w’ umwami Kigeli V Ndahindurwa uzayisaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa