Amerika yafungiye amayira Jenerali Olenga ushinzwe umutekano wa Perezida Kabila
Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017
Mu gihe hashize iminsi ine gusa bamwe mu bayobozi bakuru ba Kongo bafungiwe amayira yo kujya mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. Nyuma y’abo hari hatahiwe Jenerali Francois Olenga, uhagarariye ibiro by’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida Joseph Kabila.
Jenerali Olenga yongewe ku mubare w’abayobozi ba Kongo bahejwe gukandagira mu bihugu byo hakurya y’inyanja. Uyu musirikare ngo ntiyemerewe gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitutu cy’ibihugu (...)

Igitutu cy’ibihugu by’amahanga gikomeje gushushubikanya Leta ya Kabila aho abayobozi bakuru bakomeje kubuzwa ingendo mpuzamahanga. General Olenga aje ari uwa 9 nyuma y’abandi umunani barimo n’umuvugizi wa Leta ya Kabila, bwana Lambert Mende.
Umuyobozi wa OFAC, John E. Smith, yatangaje ko gufungirwa ingendo mpuzamahanga bitanga ubutumwa bukomeye bwo kureka ikandamiza rikorerwa Abaturage kandi rigakorwa n’inzego za Leta nk’igisirikari n’ubayobozi bwite bwa Leta ya Kabila.
Jeune Afrique ivuga ko General Olenga ashinjwa kuyobora ingabo za Leta (Garde Republicaine) mu bikorwa byibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *