skol
fortebet

Amerika yahaye Gen Muhoozi gasopo uherutse kuyihangara

Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda gasopo, nyuma yo kotsa igitutu Ambasaderi wazo i Kampala.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi yari yahaye Ambasaderi William Popp igihe ntarengwa cyo kuba yasabye imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Yamubwiye ko Atari burenze saa 09:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira ibyo atarabikora cyangwa bikaba ibindi

Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba, yabwiye uyu mudipolomate ko ibyo natabikora azirukanwa muri Uganda.

Byari nyuma yo kumushinja ibyaha birimo "kubahuka" Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse no "gutesha agaciro" itegekonshinga rya Repubulika ya Uganda.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Ambasaderi William Popp yarasabye imbabazi Perezida Museveni.

Hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Komisiyo ishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Sena yazo, yaburiye Gen Muhoozi ko niharamuka hagize ikiba kuri uriya mudipolomate "ibintu biri bube bibi".

Iyi Komisiyo isubiza kuri bumwe mu butumwa bw’uriya musirikare yamuburiye igira iti: "Irindi hangana riri bubyare ibibazo kandi riri buhabwe igisubizo gikakaye".

Yunzemo ko Ambasaderi William Popp na Ambasade ya Amerika i Kampala bakora nta ruhande na rumwe babogamiyeho mu rwego rwo gusigasira ubucuti bukomeye hagati y’abaturage ba Amerika ndetse n’aba Uganda.

Kugeza ubu amakosa yatumye Gen Muhoozi ahatiriza Ambasaderi wa Amerika gusaba imbabazi Perezida Museveni ntabwo aramenyekana.

Itangazamakuru ryo muri Uganda icyakora rivuga ko uyu mudipolomate yaba aherutse kwandikira Museveni amusaba kuzibukira ibyo kwiyamamariza Uganda mu matora ateganyijwe mu myaka ibiri iri imbere, ku bw’impungenge z’umutekano w’imbere muri Uganda ndetse no mu karere.

Ibi byabaye kandi mu gihe Amerika yaherukaga gufatira ibihano abapolisi bakuru bane ba Uganda ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa