
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gusuzuma ibijyanye n’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umusenateri avuganye n’Abayobozi ba Amerika ngo baganire ku masezerano yo kugurana umutekano amabuye y’agaciro nk’uko departement ya leta yabitangaje mu itangazo yageneye Reuters.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikungahaye kuri cobalt, lithium na uranium n’andi mabuye y’agaciro, ihanganye n’inyeshyamba za M23 zishinjwa gushyigikirwa n’u Rwanda, nubwo impande zombi zibihakana, zimaze gufata igice kinini muri Kivu zombi.
Ibiganiro na Amerika, kimwe n’ibyo iri kugirana na Ukraine ku kugurana amabuye y’agaciro umutekano bimaze ibyumweru byinshi bigarukwaho cyane i Kinshasa, aho bamwe babifata nko kugurisha igihugu abashyigikiye Tshisekedi bakagaragaza ko nta yandi mahitamo.
Umuvugizi wa departement ya leta muri Amerika yagize ati: “Amerika yiteguye kuganira ku bufatanye muri uru rwego ruhujwe na gahunda ya mbere y’ubuyobozi bwa Trump yo gushyira Amerika imbere “, aho akomeza avuga ko Congo ifite “uruhare runini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.”
Umuvugizi kandi yagize ati: “Amerika yakoze” mu kuzamura ishoramari ry’abikorera bo muri Amerika muri DRC mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunoze kandi buboneye. ”
Kinshasa ntabwo yasobanuye ku mugaragaro ibikubiye mu cyifuzo, ahubwo ivuga ko ishaka ubufatanye butandukanye.
Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagize ati: “Hariho icyifuzo kuri twe cyo kugira abafatanyabikorwa batandukanye,” yongeraho ko hakomeje ibiganiro buri munsi hagati ya Congo na Amerika
Ati: “Niba uyu munsi abashoramari b’Abanyamerika bashishikajwe no kuza muri DRC, biragaragara ko bazabona umwanya … DRC ifite ibigega bihari kandi byaba byiza nanone Abanyamerika bashoye imari hano”.
Umutekano w’akarere
Amakuru ava ahantu habiri hatandukanye agera kuri Reuters agira ati: “Andre Wameso, Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, yagiye i Washington mu ntangiriro z’uku kwezi kugira ngo baganire ku bufatanye.
Ku itariki ya 21 Gashyantare, umushabitsi uhagarariye Senateri wa Congo, Pierre Kanda Kalambayi, yoherereje Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, hamwe n’abandi bayobozi ba Amerika ahamagarira ishoramari rya Amerika mu mutungo munini w’amabuye y’agaciro wa Congo mu rwego rwo gufasha gushimangira “umutekano muke mu karere”.
Abayobozi babiri ba Congo bavuga ko iyo gahunda itigeze ishyigikirwa n’igice kinini muri Guverinoma ya Congo cyangwa perezidansi. Hariho ingamba nyinshi zirimo gufatwa, nubwo zitavugwa, nk’uko amakuru aturuka kuri Perezidansi ya Congo, Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse na Washington agera kuri Reuters avuga.
Amakuru aturuka ahantu habiri hizewe akaba avuga ko intumwa za Congo byari biteganijwe ko zibonana na Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ariko inama isubikwa ku munota wa nyuma.
Impuguke kuri Congo muri Kaminuza ya Simon Fraser yo muri Canada, Jason Stearns yagize ati: “Ndatekereza ko rwose ari ikintu kizashishikaza abantu i Washington, kandi ndatekereza ko cyashishikaje.”
Ariko, yavuze ko Amerika idafite ibigo bigengwa na leta nk’u Bushinwa bubifite, kandi nta masosiyete yigenga y’Abanyamerika acukura amabuye y’agaciro akorera muri Congo muri iki gihe.
Yongeyeho ati: “Niba rero niba Abanyekongo bashaka ko ibi bizakora, birashoboka ko bitazaba binyuze mu guha isosiyete y’Abanyamerika ikirombe cy’amabuye y’agaciro. Bagomba kureba inzira zigoye zo gukorana na Amerika”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *