skol
fortebet

Amerika yiyemeje gukora mu jisho Ubushinwa, iha Taiwan Intwaro

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo ya Sena y’ Amerika ishinzwe imibanire n’Amahanga, kuri uyu wa gatatu yemeje ko Amerika iha Tayiwani intwaro zifite agaciro k’amamiriyaridi y’amadolari.

Sponsored Ad

Komisiyo ya Sena y’ Amerika ishinzwe imibanire n’Amahanga, kuri uyu wa gatatu yemeje ko Amerika iha Tayiwani intwaro zifite agaciro k’amamiriyaridi y’amadolari.

N ’icyemezo gikomeza kuzamura uburakari bw’Abashinwa batifuza ko Ikirwa cya Taiwan cyakwigenga nk’igihugu,aho ubushinwa bwatangiye kwiyama Amerika ishaka ku kigiraho inshuti.

Amerika imaze imyaka itari mike yohereza intwaro muri Tayiwani. Ariko iki cyemezo cyo guha icyo gihugu ibirwanisho bifite agaciro ka miriyaridi 4.5 z’amadolari, ni intambwe igiye gutuma Ubushinwa burakara.

Iyo komisiyo yahise itegeka ibihano ku Bushinwa mu gihe bwakoresha ingufu mu kugerageza gufata icyo kirwa.

Abadepite bemeje iyo ngingo kubera ubwoba bafitiye Tayiwani nyuma y’aho Uburusiya butereye Ukraine.

Ni inyuma y’aho kandi umukuru w’inteko ishinga amategeko Nancy Pelosi asuriye Tayiwani. Uru rugendo rwakurikiwe n’imyitozo ikomeye ya gisirikare y’Ubushinwa.ibyo Amerika yafashe nko kwitegura.

Senateri Bob Menendez, wo mu ishyaka ry’abademokrate unayoboye iyo komisiyo, yavuze ko Amerika itari gushaka intambara cyangwa kwiteranya n’Ubushinwa. Ariko avuga ko Amerika ikwiye kuguma iri maso.

Senateri Jim Risch, wo mu ishyaka ry’abarepuburikani akaba ari muri iyo komisiyo, yavuze ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba zo gukomeza igisirikare cya Tayiwani hakiri kare.
Iri bwiriza rizategereza kwemezwa na Sena n’inteko ishingamategeko imbere yo kwitwa ibwiriza.

Perezidanse ya Amerika, White House ntiravuga niba Perezida Joe Biden azarisinya mu gihe ryagera muri Sena no mu nteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa