skol
fortebet

Angela Merkel,chancelière wa mbere w’umugore w’Ubudage arava ku butegetsi uyu munsi

Yanditswe: Wednesday 08, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

None ku wa gatatu, Angela Merkel arava ku butegetsi yari amazeho imyaka 16 nka Chancellor w’Ubudage, mu rugendo rwa politiki rwamugejeje ku mwanya wo hejuru mu Budage yatangiye mu myaka irenga 30 ishize.

Sponsored Ad

Angela Dorothea Kasner uzwi nka Angela Merkel yavutse ku wa 17 Nyakanga 1954 avukira mu mujyi wa Hamburg uherereye mu burengerazuba bw’ubudage.

Angela Merkel yavutse kuri Horst Kasner wari umuvugabutumwa akaba n’umwigisha mu itorero ry’Abaporotesitanti ndetse na Herlind Kasner.

Yakuriye mu gace k’icyaro mu majyaruguru y’umugi wa Berlin. Yize ibijyanye n’ubugenge(physics) muri kaminuza ya Leipzig abona impamyabumenyi y’ikirenga(doctorate) mu 1978 ahita anabona akazi mu kigo gishinzwe iby’ubutabire n’ubugenge kizwi ku izina rya Central Institute for Physical Chemistry kuva mu 1978 kugeza mu 1990.

Merkel yinjiye muri politiki nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rwa Berlin mu 1989 ubwo yatorerwaga kuyobora ishyaka rya gikirisitu rizwi nka Christian Democratic Union Party, ni uko aza kuyobora Leta y’ubudage anaba umwe mu bayobozi beza b’umuryango uhuza ibihugu byunze ubumwe by’iburayi biturutse mu matora yabaye mu 2005.

Urugendo rwa Angela Merkel muri Politiki Nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rw’I Berlin rwatandukanyaga Ubudage bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba yahise ajya mu ishyaka rya Christian Democratic Union (CDU).

Yaje gutorerwa kuba Minisitiri ushinzwe abagore n’urubyiruko, nyuma aza no kuba Minisitiri w’ibidukikije no kubungabunga inganda zitunganya ibinyabutabire bizwi nka Nuclear.

Mu 1998 yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDU ni uko mu 2000 atorerwa kuyobora ishyaka muri rusange. Mu 2002 Merkel yatsinzwe mu matora yo kuyobora Guverinoma atsindwa na Edmund Stoiber wahise uyobora Leta y’ubudage kuva ubwo.

Mu 2005 Angela Merkel ntiyacitse intege yarongeye ariyamamaza ni uko atsinda uwo bari bahanganye Gerhard Schröder ahita atangazwa nk’umugore wa mbere uyoboye ubudage mu mateka yabwo.

Merkel yabaye umuturage wa mbere kavukire mu cyahoze ari Repubulica iharanira Demokarasi y’ubudage(German Democratic Republic) wayoboye Ubudage bwunze ubumwe akaba n’umugore wa mbere wayoboye Leta y’ubudage.

Yatorewe manda ye ya kabiri mu 2009. Mu mwaka wa 2013 Angela Merkel yashyizwe ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byinshi byo ku isi ubwo yashinjaga ikigo cy’abanyamerika gishinzwe umutekano(U.S. National Security Agency) ku kuba cyarumvirije Telefone ye igendanwa, mu kuboza k’uwo mwaka atorerwa manda ya gatatu.

Ibyaranze Angela Merkel muri manda ye ya kene Angela Merkel yongeye gutorerwa kuyobora Ubudage muri manda ye ya kane muri nzeri 2017. Gusa iki gihe Ubudage bwari mu bibazo by’ingutu bijyanye no gutora amategeko yemerera cyangwa se yangira abimukira kwinjira mu gihugu.

Ibi bibazo ariko ntibyamubujije kuba ku isonga ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes magazine mu 2017 rw’abagore bavuga rikijyana ku isi ku nshuro ya karindwi mu myaka ikirikirana, no ku nshuro ya 12 muri rusange.

Mu kwakira 2018, Merkel yatangaje ku mugaragaro ko yeguye burundu ku buyobozi bw’ishyaka DCU anatangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ubudage mu matora yabaye muri uyu mwaka wa 2021.


Muri 2007 Ubwo Madamu Merkel yari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Romano Prodi, Perezida Nicolas Sarkozy w’Ubufaransa, Perezida George W Bush wa Amerika, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Minisitiri w’intebe Tony Blair w’Ubwongereza - ni yo sura y’umugore yonyine yabonekaga mu bakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa