Antonio Guterres ntiyemera ibyo Nangaa avuga byo kugera i Kinshasa
Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2025

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ibyo Umuyobozi w’Ihuriro AFC, Corneille Nangaa, avuga by’uko bazakomeza urugamba kugeza bageze i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, ari ugukina bitashoboka.
Ibi Guterres yabitangaje mu kiganiro yahaye France 24 kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yabazwaga aho abona urugamba rwa AFC/M23 ruzagarukira nyuma yo kwigarurira teritwari nyinshi ndetse Corneille Nangaa we akaba adahisha ko bazagera n’i Kinshasa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko amagambo Corneille Nangaa yavuze ko ashaka kujya mu murwa mukuru kuri we ari ukwikinira “bluff”.
Ni nyuma yo kubazwa icyo atekereza iyo yumvise umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, avuga ko intego yabo atari Goma cyangwa Bukavu ahubwo ari Kinshasa.
Asubiza umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, Bwana Antonio Guterres yagize ati: “Ni ukwikinira, simbyemera. Byaba ari ibintu bitemewe na gato.”
Nyuma yo gufatwa kwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro rya AFC, yasezeranyije ko azakomeza urugamba rwe kugeza i Kinshasa.
Byongeye kandi, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, AFC / M23 yasabye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira imibereho myiza y’abaturage kwitabira “impinduramatwara” yatangijwe na AFC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *