skol
fortebet

Argentine nayo yikuye muri OMS

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Argentine, Manuel Adorni, yatangaje ko iki gihugu cyavuye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), arishinja kuba ritarashoboye guhangana na Covid-19.

Sponsored Ad

Ku wa 5 Gashyantare 2025, Ibiro bya Perezida wa Argentine, Javier Milei, abinyujije kuri X, byavuze ko “OMS yashyizweho kugira ngo ishakire ibisubizo ibibazo by’ubuzima byugarije Isi, ariko muri Covid-19 uyu muryango warananiwe.”

Byakomeje bivuga ko ingamba zashyizweho harimo no kuguma mu rugo, ibyateje igihombo gikomeye mu mateka y’ubukungu bwa Argentine kandi ko n’ubundi bitababujije gutakaza abantu bagera ku bihumbi 130 kubera icyo cyorezo.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Argentine, Adorni, yabwiye itangazamakuru ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Argentine, Gerardo Werthein yahawe amabwiriza yo gukura iki gihugu muri OMS.

Yakomeje avuga ko OMS nta nkunga yabateraga, bityo kuyivamo ntacyo bizahungabanyaho serivisi z’ubuzima zisanzwe mu gihugu.

Ati “Twe nk’abanya-Argentine ntabwo tuzemerera umuryango mpuzamahanga kwivanga mu miyoborere yacu byongeyeho mu buzima”.

Ikinyamakuru cya El Pais cyo muri Argentine cyavuze ko uyu mwanzuro wo gukura iki gihugu muri OMS ujyanye n’icyifuzo cya Perezida Milei warwanyije ingamba zo kuguma mu rugo mu gihe cya Covid-19, kuko we yavugaga ko izo ngamba ziri kubangamira uburenganzira bwa muntu bwo kugira ubwigenge.

Uyu mwanzuro usa neza n’uwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe uherutse gukura Amerika muri OMS, ayishinja kutabasha guhangana na Covid-19.

Ibi kandi bihura n’umubano aba bayobozi bombi bafitanye kuko Milei ari mu bayobozi basuye bwa mbere Donald Trump akimara gutsinda amatora mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa