skol
fortebet

Besigye utavuga rumwe na Museveni biravugwa ko yafunzwe

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye avuga ko uwo mugabo we yashimuswe ndetse ko ubu afungiye muri kasho ya gisirikare.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, Winnie Byanyima yanditse ko umugabo we yafatiwe mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya ku wa gatandatu ushize, mu gikorwa yari yitabiriye cy’imurika ry’igitabo cy’umunyapolitike wo muri Kenya.

Yagize ati: "Ubu mfite amakuru yizewe ko ari muri kasho ya gisirikare i Kampala." Yasabye leta ya Uganda kurekura umugabo we.

BBC News yasabye leta ya Uganda kugira icyo ivuga kuri iki kibazo, ariko nta cyo irasubiza.

Besigye, w’imyaka 68, yayoboye ishyaka rya FDC, ahatana ndetse atsindwa mu matora ya perezida inshuro enye, yagiye atsindwa na Perezida uriho Yoweri Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Umugore we yanditse kuri X ati: "Twebwe umuryango we n’abanyamategeko be turasaba kumubona."

"Si umusirikare. Kubera iki afungiye muri kasho ya gisirikare?"

Winnie Byanyima aharanira uburenganzira bwa muntu ndetse ni umuyobozi mukuru w’ishami rihuriweho ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyiriweho kurandura SIDA (UNAIDS/ONUSIDA).

Kizza Besigye yahoze ari muganga wihariye wa Museveni ariko yaje kuba umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse yavuze ko Museveni ari "umunyagitugu".

Yavuze ko amatora ya perezida yo mu gihe cyashize yabayemo uburiganya – ikirego leta ya Uganda yahakanye.

Mu gihe cyashize, Besigye yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi.

Hari inshuro imwe yarashwe mu kiganza, ku yindi nshuro agira ibikomere mu maso nyuma yo kumishwaho imyuka irimo urusenda.

Abategetsi bamushinje kubashotora, ndetse yarezwe guteza urugomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa