skol
fortebet

Beyoncé yamamaje Harris mu mbwirwaruhame y’abandi yateruye bamuha urwamenyo

Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’Umuraperi w’Umunyamerika Amber Rose Levonchuck uzwi nka Amber Rose, arashinja umuhanzi Beyoncé kumwiganira imbwirwaruhame.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ubwo Beyoncé yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kamala Harris agasaba ababyeyi kuzirikana kuzatora Umukuru w’Igihugu uzita ku gutunganya ejo heza hazaza h’abana babo, aho muri iyo mbwirwaruhame yavuze ko ataje kumushyigikira nk’icyamamare cyangwa umuturage usanzwe ahubwo ahari nk’umubyeyi uhangayikishijwe n’ejo heza h’abana be, kandi akaba ahabona mu biganza bya Kamala Haarris.

Ibi uyu muhanzi yavuze ni byo umuraperi akaba n’umunyamideri Amber Rose ushyigikiye umukandida wo mu ishyaka ry’Abarepubulike Donald Trump yashingiyeho avuga ko Beyoncé ahora ashishikajwe no kumwigana kandi ahora arwana no kwihindura we.

Amber yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati: “Beyonce ahora arwana no kuba njye, yageregeje no gukoresha imbwirwaruhame yanjye nakoresheje mu ihuriro ry’Abarepubulike (Natitional republic convetion) amagambo hafi ya yose yavuze akubiye mu imbwirwaruhame yanjye.”

Nubwo ari uko bimeze ariko, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bamaganira kure Amber, bamubwira ko kuba Beyoncé yashishikariza ababyeyi kwita no kuzatora umuntu uzabungabunga ejo heza h’abana babo, Atari yo ngingo yakwemeza ko imbwirwaruhame yayibwe, kuko buri mu mubyeyi ashishikazwa n’ejo heza h’abana be.

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo Beyoncé yigeze agira icyo avuga kubyo ashinjwa na Amber Rose.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azaba tariki 5 Ugushyingo 2024, umwanya uzahatanirwa n’abakandida bane, ariko abahanzwe amaso cyane ni babiri barimo Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulike hamwe na Kamala Harris ukomoka mu ishyaka ry’abademokarate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa