skol

Biden yongeye gushimangira ko Amerika ayoboye izakomeza Gufasha Ukraine

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Perezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahamagaye Abakuru b’ibihugu bafitanye ubushuti ngo abahumurize ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga mu ntambara Ukraine iri kurwanamo n’Uburusiya.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa kabiri, yahamagaye abategetsi b’ ibihugu by’inshuti na Amerika, ab’umuryango w’ubumwe bw’Ubulaya, ihuriro rya OTAN.

Biden yatangaje ko azakomeza gufasha Ukraine nyamara bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepuburikani bo bakomeje kubyibazaho no kutagira ubushake bwo gukomeza gushyigikira ikunga ihabwa Ukraine

Abategetsi Biden yahamagaye abahumuriza barimo ab’ibihugu bya Canada, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Polonye, Romaniya n’Ubwongereza. Harimo kandi na minisiteri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa