skol
fortebet

Bimwe mu byavuye mu nama Perezida Biden yahuriyemo na Putin

Yanditswe: Thursday 17, Jun 2021

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bashimagije ibiganiro bagiranye i Genève (Geneva) mu Busuwisi, ariko nta kintu kinini bagezeho muri iyo nama ya mbere bahuriyemo kuva mu 2018.

Sponsored Ad

Perezida Biden yavuze ko ibyo batumvikanaho byavuzweho, ariko hatarimo kubikabiriza, ndetse avuga ko Uburusiya budashaka indi ntambara y’ubutita.

Perezida Putin yavuze ko Bwana Biden ari umunyapolitiki w’inararibonye kandi ko bombi "bavuze imvugo imwe".

Ibiganiro byabo byamaze amasaha atatu arengaho gato, igihe gito ugereranyije n’icyari cyateganyijwe.

Perezida Biden yavuze ko batari bacyeneye kumara ikindi gihe kindi baganira, kandi ko ubu noneho bishoboka mu by’ukuri kuvugurura umubano w’Amerika n’Uburusiya.

Nk’impano yageneye Perezida w’Uburusiya, Bwana Biden yazaniye Bwana Putin impano y’indorerwamo (amadarubindi) zorohereye kandi zijimye, zo mu bwoko bw’izo uyu Perezida w’Amerika akunda, ndetse n’ishusho y’inyamaswa yo mu bwoko bw’imbogo.

Ntibiramenyekana niba Bwana Putin hari impano yahaye Bwana Biden. Mu 2018, Perezida Putin yahaye uwari Perezida w’Amerika Donald Trump impano y’umupira w’amaguru wo gukina, nyuma y’inama bahuriyemo i Helsinki muri Finland.

Impande zombi zumvikanye gutangira ibiganiro ku kugenzura intwaro za nikleyeri. Banavuze ko bagiye kongera kohereza ba ambasaderi babo mu murwa mukuru wa buri gihugu.

Mu kwezi kwa gatatu buri gihugu cyari cyahamagaje ugihagarariye ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko Amerika ishinje Uburusiya kwivanga mu matora ya perezida yo mu 2020.

Ariko, nta kimenyetso kinini cyagaragaye cy’ubwumvikane ku bindi bibazo, birimo umutekano wo mu buryo bw’ikoranabuhanga, Ukraine, n’amaherezo y’utavugarumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya Alexei Navalny kuri ubu uri mu gifungo yakatiwe cy’imyaka ibiri n’igice.

Bwana Biden yavuze ko hazabo "ingaruka zikomeye" ku Burusiya Navalny napfira muri gereza.

Aba bategetsi baganiriye iki?

Mbere y’iyi nama, impande zombi zavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri hasi.

Bwana Putin yabaye nk’ukomoza ku masezerano yo guhererekanya imfungwa, avuga ko yemera ko hashobora kugira ibyumvikanwaho.

Ku bijyanye n’ibitero byo ku ikoranabuhanga, Bwana Putin yamaganye ibishinjwa Uburusiya ko ari bwo bubikora, avuga ko byinshi mu bitero byo ku ikoranabuhanga bigabwa ku Burusiya biva muri Amerika.

Bwana Biden yavuze ko yabwiye Bwana Putin ko ibikorwa-remezo bikomeye, nk’amazi cyangwa ingufu z’amashanyarazi, bigomba kuba "nta korwaho" ku biba amabanga yo mu ikoranabuhanga (’hackers’) cyangwa ngo bigabweho ibindi bitero ibyo ari byo byose.

Bwana Biden yagize ati: "Namurebye ndamubaza nti ’wakumva umeze gute mu gihe igitero cyo ku ikoranabuhanga cyaba kigabwe ku miyoboro y’amariba y’ibitoro yawe?’ Yavuze ko byaba ari ibintu byo kwitabwaho".

Bwana Biden yongeyeho ko Uburusiya burenze kuri iyi "migenzereze [imigirire] y’ibanze", Amerika yakwihimura.

Impande zombi zagaragaje kutumvikana gukomeye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, harimo n’uburenganzira bwo kwigaragambya.

Bwana Putin yamaganye impungenge z’Amerika kuri Navalny, uherutse gukora imyigaragambyo y’iminsi 24 yo kwiyicisha inzara.

Yavuze ko Navalny yirengagije amategeko kandi yari azi ko azafungwa ubwo yasubiraga mu Burusiya nyuma yo kujya kwivuriza mu Budage.

Navalny avuga ko yarozwe hakoreshejwe ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Novichok, ku itegeko ryari ryatanzwe na Bwana Putin - ikirego Bwana Putin ahakana.

Perezida Putin yavuze ko Uburusiya budashaka ibibubangamira ku butaka bwabwo bimeze nk’imidugararo yabereye ku nyubako ya Capitol y’inteko ishingamategeko y’Amerika mu kwezi kwa mbere, cyangwa inkubiri ya ’Black Lives Matter’ y’abaharanira ko ubuzima bw’abirabura buhabwa agaciro.

Perezida Biden yamaganye amagambo ya Bwana Putin kuri ’Black Lives Matter’, avuga ko "atarimo gushyira mu gaciro". Yavuze ko uburenganzira bwa muntu "buri gihe buzahora buganirwaho".

Biden yizera Putin?

Abajijwe impamvu Uburusiya bwashaka gukorana n’Amerika, Bwana Biden yavuze ko "bukomerewe cyane muri iki gihe".

Mbere yuko ava i Geneva, Bwana Biden yabwiye abanyamakuru ati: "Barimo kubyigwa n’Ubushinwa. Bahangayikiye gushaka kuguma bari igihugu gikomeye".

Hari aho Perezida Biden yageze mu kiganiro cye n’abanyamakuru asa nk’uwemeza akoresheje umutwe asubiza umunyamakuru wari ubajije niba yizera Bwana Putin.

Ariko ibiro bya perezida w’Amerika bya White House, nyuma yaho gato byatangaje ubutumwa kuri Twitter bivuga ko Bwana Biden "bigaragara neza ko atarimo gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose, ahubwo yemeje n’umutwe mu kubaha abanyamakuru muri rusange".

Ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Bwana Biden impamvu ituma afite icyizere ko Bwana Putin azahindura imyitwarire ye, Perezida Biden byagaragaye ko arakaye, arasubiza ati:

"Niba ibyo utabyiyumvisha, urimo gukora umwuga utagakwiye kuba ukora". Nyuma yaje gusaba imbabazi kubera kwigira "bamenya".

Umunyamakuru wa BBC Sarah Rainsford uri i Moscow mu Burusiya avuga ko Bwana Putin akenshi yagaragaje gushimangira ko Uburusiya ari igihugu gikomeye gifite intwaro za nikleyeri, gifite ubukungu buto kuri Amerika, ariko gifite ijambo kandi ko ari yo mpamvu Bwana Biden yaje kuganira na we.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa