Amakuru aturuka muri bamwe mu bayoboke ba CNL mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu ryaba rifite umugambi wo kwivugana umunyapolitiki Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi .
Amakuru y’uyu mugambi yatanzwe na Magera Aimé ukuriye ishyaka CNL rya Rwasa ku mugabane w’u Burayi.
Uyu avuga ko Operasiyo yo kwivugana Rwasa yashinzwe umusirikare witwa Lt.Col. Basogomba Egide bakunda kwita ‘Love’; ku itegeko rya bamwe mu bihangange biyoboye u Burundi.
Magera waganiraga na Radiyo yitwa RPA yagize ati: "Amakuru dufite dukura mu mu biro bikuru bya gisirikare, ni uko hari umugambi ugayitse, mubi wateguwe n’ubutegetsi wo kwica Rwasa.
Umuyobozi mukuru w’ishyaka CNL yavuze ko Amakuru ababwira ko uwo mugambi wahawe umusirikare witwa Lt.Col. Basogomba Egide bita ’Love’."
Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize uyu musirikare yahurije hamwe bamwe mu banyamuryango b’ishyaka CNL, mu rwego rwo "kubamenyesha uko uriya mugambi uteye."
Ngo yavuze ko hari abarwanyi yamaze kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazamufasha muri uriya mugambi.
Aimé Magera yaburiye Perezida Evariste Ndayishimiye ko mu gihe Agathon Rwasa yaba hari icyo abaye, we n’abo bafatanyije kuyobora u Burundi babaga bakifasha.
Leta y’u Burundi iravugwa mu mugambi wo kwivugana Rwasa, mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka yirukanwe mu ishyaka CNL ashinjwa amakosa akomeye", arimo gucurira "umugambi mubisha inzego z’ishyaka ndetse no kunyereza umutungo w’ishyaka."
Yirukanwe mu gihe Leta y’u Burundi yaherukaga guhagarika ibikorwa bya ririya shyaka kubera akaduruvayo karivugwagamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *