skol
fortebet

Bolivia: Abaturage bitambitse abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi

Yanditswe: Friday 28, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umujenerali wo hejuru yiyemeje guhirika ubutegetsi yitwaje kuzahura ubukungu muri Boliviya,ategeka imodoka z’intambara guhagarara ku miryango y’ingoro ya guverinoma ya Boliviya.

Sponsored Ad

Ku wa gatatu nibwo uyu yashatse guhirika ubutegetsi ariko igerageza rye ryamubereye imfabusa kuko abashyigikiye Perezida Luis Arce bahise baza ku bwinshi birunda ku ngoro yarimo Perezida, abo basirikare baragenda.

Bamwe mu baturage ba Boliviya bagiye mu mihanda bigaragambyaga bamagana uku guhirika ubutegetsi.

Nyuma y’amasaha make bagerageje guhirika ubutegetsi, ingabo zimaze kwigarurira ingoro ya perezida ariko ntizimuhirike, perezida yashyizeho umuyobozi mushya w’ingabo arahira ko atazareka guverinoma ye.

Komanda mushya yahise ategeka ingabo guhagarara.

Amagana y’abashyigikiye Arce bahise birukira mu kibuga cyo hanze y’ingoro ya perezida, bazunguza amabendera ya Boliviya, baririmba indirimbo yubahiriza igihugu hanyuma bakoma amashyi ubwo abasirikare basubiraga inyuma.

Perezida Arce wo mu ishyaka rya MAS yishimiye ko imigambi yo guhirika ubutegetsi yapfubye, avuga ko ari intsinzi ya demokarasi kuri Boliviya.

Ati: “Ndashimira cyane abaturage ba Boliviya. Harakabaho demokarasi. ”

Umuyobozi w’ingabo, Jenerali Juan José Zúñiga, yaje gufatwa arafungwa hanyuma umushinjacyaha mukuru atangiza iperereza kuri ubwo bwigomeke.

Minisitiri Eduardo del Castillo, yatangaje ko usibye Zúñiga, uwahoze ari umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu mazi, Juan Arnez Salvador nawe yafunzwe.

Del Castillo yabwiye abanyamakuru ati:“Intego yo guhirika ubutegetsi yari iyihe? Icyari kigamijwe kwari uguhirika ubutegetsi bwatowe muri demokarasi. ”

Ku wa gatatu, Minisitiri w’ingabo, Edmundo Novillo yagize ati: "ubu byose biri ku murongo." Novillo akikijwe n’abayobozi bakuru b’ingabo bashya bashyizweho na Arce, yavuze ko Boliviya imeze neza nyuma yo kugerageza “guhirika ubutegetsi.”

Arce w’imyaka 60, yatorewe kuba perezida w’iki gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo mu Gushyingo 2020.

Umuyobozi w’ingabo Zuniga yavuze ko guverinoma ya Arce “yakenesheje” igihugu.

Arce yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije iki gihugu cy’abaturage miliyoni 12 kubera ibura ry’amadevize kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu, ingabo zifite imodoka z’intambara zinjiye muri Plaza Murillo, inyubako y’amateka iri mu murwa mukuru, La Paz, aho perezida n’abandi bayobozi bari baherereye.

Kimwe mu bifaru umunani cyagerageje kumena urugi rw’icyuma rw’iyi nyubako kuri plaza.

Kugerageza guhirika ubutegetsi byamaze amasaha agera kuri atanu ariko biza guhagarara kuko abaturage batabishakaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa