skol
fortebet

Burkina Faso: Ibrahim Traore yahaye isezerano rikomeye abaturage nyuma yo kurahira

Yanditswe: Sunday 23, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Burkina Faso,Ibrahim Traore warahiye kuwa Gatanu nka Perezida w’inzibacyuho,yavuze ko agiye gukora uko ashoboye kose igihugu cye kigatsinda bidasubirwaho ibyihebe.
Uyu mugabo ugiye gutegeka Burkina Faso by’agateganyo yavuze ko agiye gutegura amatora ya 2024 neza ubwo yarahiriraga mu mujyi wa Ouagadougou arinzwe bikomeye.
Uyu mugabo w’imyaka 34 yabaye Perezida muto uyoboye igihugu muri Afurika nyuma yo guhirika ubutegetsi mu kwezi gushiza iba inshuro ya 2 ibi bibaye muri (...)

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Burkina Faso,Ibrahim Traore warahiye kuwa Gatanu nka Perezida w’inzibacyuho,yavuze ko agiye gukora uko ashoboye kose igihugu cye kigatsinda bidasubirwaho ibyihebe.

Uyu mugabo ugiye gutegeka Burkina Faso by’agateganyo yavuze ko agiye gutegura amatora ya 2024 neza ubwo yarahiriraga mu mujyi wa Ouagadougou arinzwe bikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yabaye Perezida muto uyoboye igihugu muri Afurika nyuma yo guhirika ubutegetsi mu kwezi gushiza iba inshuro ya 2 ibi bibaye muri Burkina Faso mu mezi 8 gusa.

Ibyihebe bimaze imyaka ikabakaba 7 biteza umutekano muke muri iki gihugu aho bimaze kwica ibihumbi by’abantu kandi abantu basaga miliyoni 2 bataye ingo zabo barahunga.

Nyuma yo kurahira Perezida Traore yagize ati "Duhanganye n’ikibazo gikomeye cy’umutekano muke n’ihungabana ry’ikiremwamuntu.Intego zacu ntabwo zirenze kongera kwisubiza ubutaka bwacu bwatwawe na biriya byihebe.Kubaho kwa Burkina Faso kuri mu kaga."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa