Burkina Faso:Perezida w’inzibacyuho Ibrahim Traoré yirukanye umukuru wa Police
Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

Perezida Ibrahim Traoré uherutse guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso yatangaje ko yirukanye mu mirimo Uwari ukuriye igipolisi cy’Igihugu ,Lt Col Evrard Somda.
Ni impinduka Ibrahim Traoré yakoze kuri uyu wagatatu tariki ya 4 ukwakira 2023, nyuma y’icyumweru kimwe kirenga hanuganuzwe ku muhirika ku butegetsi nawe yagezeho akoresheje ububasha bw’imbunda.
Uyu mutegetsi yashyizeho Lt Col Kouagri Natama ngo asiimbure Lt Col Evrard Somda wirukanwe mu nshingano zo kuyobora Polisi y’igihugu kuva umwaka ushize.
Mr Traoré kandi yahinduye Aba ofisiye bari bashinzwe ibikoresho no guhuza gahunda za Polisi n’igisirikare cy’Igihugu muri Burkina-Faso.
Mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Burkina Faso bwataye muri yombi aba polisi bane bakekwa ho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Ibrahim Traoré uyoboye Burkina- Faso kuri ubu iri mu nzibacyuho.
Jeune Afrique yanditse ko Abofisiye 2 batawe muri yombi bakoreraga mu kwaha k’uwategekaga Jandarumeri Lt col. Somda wamaze gukurwa mu nshingano.
Impinduka zo gukuraho ubutegetsi bwa Polisi zabereye mu kigo cy’itsinda ry’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Traore rikorera mu majyaruguru y’akarere ka Kaya muri Burkina –Faso.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *