skol
fortebet

Burundi: Abakozi 8 bo mu biro bya Prezida ndayishimiye bahagaristwe mu kazi

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi bakuru 8 bo mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’iminsi 15
Abahagaritswe barimo abashinzwe gutangaza amakuru n’abandi, bashinjwa amakosa arimo gukererwa ku kazi.
Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko ibiro by’abo bifunze. Icyemezo cyo kubahagarika cyafashwe n’umukuru w’igihugu,Evariste Ndayishimiye.
Uwabonye n’amaso ye ibiro by’abakozi bamwe na bamwe muri Prezidansi, yavuze ko ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles (...)

Sponsored Ad

Abakozi bakuru 8 bo mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’iminsi 15

Abahagaritswe barimo abashinzwe gutangaza amakuru n’abandi, bashinjwa amakosa arimo gukererwa ku kazi.

Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko ibiro by’abo bifunze. Icyemezo cyo kubahagarika cyafashwe n’umukuru w’igihugu,Evariste Ndayishimiye.

Uwabonye n’amaso ye ibiro by’abakozi bamwe na bamwe muri Prezidansi, yavuze ko ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby’ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu J.Claude Karerwa Ndenzako n’abandi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ku miryango y’ibyo biro hamanitse itangazo ryanditseho ko “abo bakozi bazagaruka ku kazi nyuma y’iminsi 15, uhereye kuri uyu wa mbere tariki 16 Kanama”.

Abandi barebwa n’iyi ngingo nk’uko amakuru yo kwizerwa abivuga ni Albert Nasasagare, yahoze ari umukuru w’abashinzwe kugenderera umukuru w’igihugu, Jean Marie Rurimirije, Pascal Barandagiye, wahoze ari minisitiri w’ubutabera na colonel Firmin Mukwaya. Abo bose uko ari 8 itegeko ry’umukuru w’igihugu ryerekana ko ari abakozi mu bisata bitandukanye mu biro kwa Prezida Evariste Ndayishimiye.

Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry’Amerika ko intandaro y’ibihano bahawe ari ugusiba cyangwa gukererwa ku kazi.

Kuwa gatanu ushize, hakiri kare mu gitondo, uwo mutegetsi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umuyobozi mukuru mu bya gisivile ( Chef de Cabinet civile) mu biro by’umukuru w’igihugu, Gabriel Nizigama, yasuye ibiro bitandukanye mu ngoro y’umukuru w’igihugu yitiriwe Ntare Rushatsi iri mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryabonye yemeza ko Gabriel Nizigama atari yateguje abakorera muri ibyo biro. Icyo gihe umukuru w’igihugu yari mu rugendo rw’akazi mu Ntara za Gitega, Mwaro, Bururi n’ahandi.

Umwe mu bahawe ibyo bihano akeka ko umukuru w’igihugu ari we watumwe umuyobozi mukuru mu bya gisivire “kureba uko abakozi batandukanye bakora akazi iyo umukuru w’igihugu adahari”.

Ibihano aba bategetsi bahawe bizarangirakuwa 2 Nzeri nk’uko itangazo “Note circulaire” mu rurimi rw’igifaransa riri ku miryango bakoreramo ribivuga.

Uwabonye iri tangazo yemeje ko bose bahawe urupapuro rubahana rusinyweho n’umunyamabanga mu biro by’umukuru w’igihugu.

Ijwi ry’Amerika ryashatse kumenya byinshi kuri iyi nkuru maze ribaza umuvugizi w’umukuru w’igihugu,Madamu Evelyne Butoyi ariko ntacyo yashatse kubivugaho kuko n’ubutumwa yahawe n’umunyamakuru w’iki gitangazamakuru ntiyabusubije.

Uwavuganye n’Ijwi ry’Amerika ni Jean Claude Karerwa Ndenzako, wahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu ubu wahinduriwe imirimo.

Mu magambo make yagize ati : “Mwiriwe, Ibijyanye n’abakozi bo muri Présidence bibazwa Umuvugizi wa Présidence. Yitwa Evelyne Butoyi”. Twamubajije amakuru avuga ko na we ari kuri urwo rutonde rw’abahanwe,asubiza ati : “Kubyemeza cyangawa kubihakana, naba ninjiye mu kazi k’umuvuzi w’ibiro by’umukuru w’igihugu”.

Ingendo umukuru w’igihugu amaze iminsi akorera I Bujumbura, i Gitega ku murwa mukuru wa politike n’ahandi,akunda gushinja abakozi ba leta kudakora neza akazi kabo.

Yaherukaga guhana ku mugaragaro bamwe mu bakozi ba leta,aho mu kwezi kwa gatandatu yirukanye ku kazi umuyobozi w’ikigo OTRACO gisuzuma kikanatanga ibyangombwa by’imodoka.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yirukanye umuyobozi w’iki kigo, Albert Maniratanga kuko yari yemeye gukwirakwiza amashami y’icyo kigo mu ntara zitandukanye z’igihugu ariko ntibikorwe.

Inyuma y’iibyumweru bibiri akuweho, amashani y’icyo kigo cya OTRACO yahise akwirakwizwa mu ntara zitandukanye nka Gitega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa